skol
fortebet

Narahiriwe kugira umugabo nkawe !Clarisse Karasira yatomoye umugabo we[IFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi uririmba mi njyana gakondo Clarisse Karasira ,yongeye kwereka urwo akunda umugabo we Ifashabayo Sylivain Dejoie , bagiye kumarana umwaka umwe babana nk’umugabo n’umugore.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ifoto y’umugabo we maze ayiherekeza amagambo y’ukundo agira ati” Nguyu uwo mbereye urubavu, umunyabwenge, Imfura mu njyiro, agatsinda akaba umunyamahoro. Umwaka ugiye kwihirika tubanye ariko urukundo, amahoro, ubwubahane n’ubufatanye byaraganje. Narahiriwe kugira umugabo nkawe @sylvaindejoie” .

Clarisse aheruka kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amarica muri Leta ya Maine ku ya 7 Ugushyingo 2021 ,aho umugabo we Ifashabayo Sylivain Dejoie asanzwe atuye nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye muri Gicurasi 2021.

Bombi bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza. Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira ubwo.

Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni na ko Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.

Uyu mugabo yize muri Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ni umwe mu bateguraga ibitaramo byiswe ’Umurage Nyawo’ byo kwibuka Kamaliza na Minani Rwema.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa