Ni amarira! 600 Breezy yerekanye ibaruwa umukunzi we yamwandikiye mbere y’uko yiyahura
Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022
Umuraperi 600 Breezy ari mu gahinda gakomeye kubera urupfu rw’uwari umukunzi we Ravan Jackson wapfuye yiyahuye.
Mu butumwa buherekejwe n’amafoto uyu muraperi yagaragaje ko yashenguwe bikomeye ’urupfu rw’umukunzi we wiyahuye.
Ati"Mukundwa kubera iki wankorera ibintu nkibi koko!Ugiye kunsiga by’iteka! Urabizi ukuntu abantu benshi bagukunga.Ravan, sinakabaye naragiye niba ibi aribyo byagombaga kuba.Urandangije mukunzi yaba mu mutwe nahandi mu buzima bwanjye bwose".
Yongeraho ati"Ndimo ndatititira, ndarira, ndagukunda cyane, uewange, mukobwa wange, mugore wange, buzima bwange. Wansunikiye kure ngo ukore ibi ngibi, nakabaye napfanye nawe Raven....".
600 Breezy yakomeje avuga ku bihe byiza bagiranye mu gihe k’imyaka ibiri bari mu rukundo.
Ati" Yari imyaka ibiri y’agatangaza buzima bwange Raven. Mana ndagukeneye ndagusabye mfasha koko n’iki nakoze kuburyo nkwiye ibi? untwaye inshuti magara n’umukunzi wange".
Mu butumwa buteye agahinda Raven yanditse mbere y’uko yikura mu buzima yiseguye k’umukunzi we ndetse avuga ko kuba agiye nta muntu numwe abishinja ahubwo ari uko yari ananiwe muri we.
Ati"Ndananiwe mukundwa nahoze muri iyi ntambara mbere y’uko duhura nari ntegereje igihe cya nyacyo ubu ni ubwa gatatu nkwandikira ubutumwa nkubu".
Akomeza agira ati"Ntabwo ari ikosa ry’uwo ariwe wese, narananiwe, nataye icyizere mu gihe kirekire gishize.Ariko ngerageza kubihisha ubwo ndimo nkwandikira. Ndimo no kwibuka ibihe byacu by’ibyishimo n’amashusho, ntekereza n’umugeni mwiza nari kuzavamo aha ndi ni 05 z’umugoroba iki kiraro kirasa neza".
Raven mu gusoza avuga ko ikimuteye gukora ibyo agiye gukora arambiwe kubaho mu buzima bw’ikinyoma akaba ariyo mahitamo ya nyuma afite.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *