skol
fortebet

Ni gute watungura umukunzi wawe akanezerwa?

Yanditswe: Tuesday 08, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gutungura cyangwa se gutungurwa n’umukunzi mu buryo bwiza biri mubintu bituma urukundo ruryoha kubera udushya twinshi umuntu abona atari yiteze bigatuma yishimira umunyenga w’urukundo arimo kandi bituma yumva ko adasanzwe kuri wowe bitwe n’uburyo umwereka ko umuzirikana.

Sponsored Ad

Hari uburyo butandukanye bwagufasha kumenya uko watungura umukunzi wawe akanezerwa cyane ko hari igihe ushobora kubikora ntibimushimishe atari uko atabikunda ahubwo bitewe n’uburyo wabiteguyemo ntibimunyure.

1. Mwandikire ibaruwa y’urukundo;

Muri iyi minsi usanga abantu benshi badashobora gufata umwanya ngo bandikire abakunzi babo bitewe no kwihugiraho cyane cyangwa se no guhura byaburi kanya ariko niba ushaka gutungura umukunzi wawe fata umwanya umwandikire ibaruwa umubwire urukundo umukunda kandi ntutinye kurusobanura neza ubundi uyifunge uyimuhe mu gihe atabiteganya, azishima kandi azabona ko ufata umwanya wo kumutekerezaho bihagije.

2. Menya neza ibintu akunda ubyitondere:

Kumenya icyo umukunzi wawe akunda n’ikimwe mubintu bishobora kugufasha kumutungura kuko uba uzi icyo wamuha cyangwa wamukorera akanezerwa ndetse bikanamuha ishusho yuko uba wamwitayeho cyane akanyurwa nabyo.

3. Muhe impano ntampavu:

Usanga abantu bakundana akenshi bahana impano mugihe umwe yagize isabukuru cyangwa hari nindi mpamvu yatumye ugura iyo mpano ariko niba ushaka gutungura umukunzi wawe akanezerwa mugenere impano ntampamvu ihari itumye uyigura azishima kurushaho kuko ntaba abyiteze.

4. Mutegurire ifunguro rishimishije ugendeye kucyo akunda

Bajya bavuga ngo inzira y’umutima w’umusore ni munda rero kumutekera ifunguro akunda biri mubintu bimunezeza byonyine kumwereka ko uzi icyo akunda ashimishwa nabyo.

5. Mwereke ko wibuka utuntu duto yagiye agukorera:

kwibuka utuntu twavuga ko ari duto biri mubintu binezaza umukunzi mu gihe atunguwe nuko uzirikana ko yakoze icyo kintu akenshi usanga we atanibuka ko yagikoze bigatuma abona ko buri kintu cyose akoze ugiha agaciro.

6.Musohokane ahantu hateguye neza:

Niba ugiye gusohokana umukunzi wawe menya neza ahantu ugiye kumujyana n’uburyo muri busange hateguye kuko nabyo biri mubintu binezeza iyo abonye umujyanye ahantu hasa neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa