Ni ibiki bituma Bruce Melodie yikomanga ku gatuza akavuga ko ariwe muhanzi wa mbere mu Rwanda?
Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yagaragaje impamvu yumva ko ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda, ashingiye ku bikorwa bikomeye amaze kugeraho mu muziki, n’ubwo atajya abivugaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiriye ku rukuta rwe rwa Instagram, Bruce Melodie yavuze ko ibikorwa yakoze mu muziki bimwemerera kwiyumva nk’umuhanzi wa mbere. Ati “Nibyo koko niyumva nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda kubera y’uko hari ibintu byinshi cyane nakoze abandi bahanzi batarakora. Byinshi ariko ntajya mbivugaho.”
Yagarutse ku bikorwa byihariye birimo kuba ari we muhanzi nyarwanda wenyine witabiriye Coke Studio, akaba kandi ari we wenyine watwaye igihembo muri Trace Awards, ibintu abona ko bifite uburemere bukomeye.
Yagize ati: “Buriya ni njye muhanzi nyarwanda wenyine wagiye muri Coke Studio. Ni nanjye muhanzi nyarwanda wenyine wakoze indirimbo nyinshi zikamenyekana. Ni nanjye muhanzi nyarwanda njyenyine ufite iki gikombe cya Trace Awards.”
Nk’umuhanzi umaze igihe, Bruce Melodie yavuze ko azi neza ko ibihe bihora bihinduka, ari nayo mpamvu yafunguye inzu ifasha abahanzi ya Igitangaza, izwiho kuzamura impano z’abahanzi nka Kenny Sol, Juno Kizigenza, ndetse n’utunganya indirimbo (Producer) Element.
Ati: “Ariko kuba umuhanzi wa mbere mu Rwanda ntabwo bingira uruta abandi, cyangwa se uhoraho, oya! Ni nayo mpamvu nazanye Kenny Sol, Juno na Element [Akubita agatwenge].”
Nubwo yiyumva nk’umuhanzi wa mbere, Bruce Melodie yavuze ko atari ibintu ahora atekerezaho, ahubwo ko ahora aharanira gukora umuziki mwiza no guteganyiriza ejo hazaza h’umuryango we.
Yasobanuye ko umuziki awufata nk’akazi, kandi ko asigaye ashyira imbaraga mu gukora indirimbo zunguka kurusha izihomba. Yagize ati: “Ntabwo nkeneye gusohora umuziki uhomba, nkeneye gukora umuziki wunguka.”
Bruce Melodie amaze imyaka irenga 14 ari mu rugendo rw’umuziki, kandi yizeye ko ibikorwa bye n’umurava we byatanze umusaruro ufatika, ibintu anashimangira ko abafana babona.
Kuba umuhanzi yiyumva nk’uwa mbere mu gihugu runaka bishingira ku mpamvu zitandukanye, zirimo:
Ubushobozi bwo kugera ku bikorwa mpuzamahanga: Umuhanzi uba warabashije kwitabira ibitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga cyangwa gukorana n’abahanzi bazwi ku isi, aba afite ishusho ikomeye ituma yumva ari imbere y’abandi.
Ibihembo mpuzamahanga cyangwa ibiruta ibindi mu gihugu: Iyo umuhanzi yegukanye ibihembo bikomeye, byaba ibyo mu gihugu cye cyangwa hanze, bikamufasha kwigarurira icyubahiro.
Ubushobozi bwo gukora indirimbo zamenyekanye cyane: Iyo umuhanzi afite urutonde rurerure rw’indirimbo zakunzwe, zaranacuranzwe cyane ku bitangazamakuru bitandukanye, bimuha icyizere cyo kuba uwa mbere.
Gukora akazi kinyamwuga: Kuba umuhanzi afata umuziki nk’akazi kamutunze kandi agashoramo imari, byiyongera ku kumvikana neza mu ngendo ze z’ubuhanzi.
Kugira uruhare mu guteza imbere abandi: Iyo umuhanzi adafata umuziki nk’igikorwa cye bwite gusa, ahubwo agatanga urubuga ku bandi bahanzi cyangwa abakora umuziki bashya, nabyo bishimangira isura ye nk’umuyobozi w’umuziki mu gihugu.
Ibi byose iyo byihurije hamwe ku muhanzi umwe, bituma yiyumva nk’umuhanzi wa mbere, ndetse rimwe na rimwe bikemezwa n’amarushanwa, abafana, n’itangazamakuru.
Coke Studio Bruce Melodie yavuze ni umushinga mpuzamahanga wa Coca-Cola, ugamije guhuza abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga (cyane cyane abo muri Afurika, Aziya no mu bindi bice) bakakorana indirimbo nshya cyangwa bakaririmba izindi ndirimbo zasohotse mbere, ariko bazihinduye mu buryo bushya.
Iyo gahunda igaragaza ubuhanga bw’abahanzi batandukanye, ikanabahuza mu buryo butamenyerewe, byose bigamije guteza imbere umuziki no guhuza imico itandukanye.
Coke Studio ifite ibice binyuranye bitewe n’akarere: Coke Studio Africa (ariyo Bruce Melodie yitabiriye), Coke Studio India, n’ahandi.
Kwitabira Coke Studio bifatwa nk’icyubahiro gikomeye, kuko bisaba kuba uri mu bahanzi bafite izina rikomeye ndetse n’impano yihariye.
Ibihembo bya Trace Awards avuga ko yegukanyemo icy’umuhanzi mwiza wo mu Rwanda, ni ibihembo bihabwa abahanzi mpuzamahanga, byashyizweho n’ishyirahamwe ry’itangazamakuru rya TRACE, rizwi cyane mu guteza imbere umuziki w’Abirabura (African music, Caribbean music, Urban music).
Ibi bihembo byatangijwe ku mugaragaro muri 2023, bigamije guha icyubahiro abahanzi bagaragaje ubuhanga n’iterambere mu muziki wabo.
Mu byiciro by’ibihembo bya Trace Awards harimo: Umuhanzi mwiza w’umwaka, Indirimbo nziza y’umwaka, Umuhanzi uri kuzamuka neza, Umuhanga mu gukorana n’abandi, n’ibindi byinshi. Abahanzi bakomeye ku isi nk’abo muri Afurika (Davido, Burna Boy, Diamond Platnumz, Rema) n’ahandi ni bo baba bahatana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *