Ni iki cyateye abahataniye ikamba rya Miss Universe kwigaragambya?
Yanditswe: Monday 10, Nov 2025
Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Universe bakoze imyigaragambyo basohoka mu nama mu rwego rwo kwifatanya na Miss Mexique, Fatima Bosch, wateshejwe agaciro, agatukwa n’umuyobozi mu ruhame.
Miss Mexique yatutswe na Visi Perezida wa Miss Universe Asia, Nawat Itsaragrisil, amushinja kutamamaza igihugu cyakiriye irushanwa ari cyo Thaïlande, ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa 05 Ugushyingo 2025, Miss Mexique ubwo yari mu ruhame imbere y’abahatana bose, mu gikorwa cyabanjirije irushanwa, Nawat Itsaragrisil yamwise ‘umuntu utagira ubwenge’.
Mu mashusho yashyizwe kuri Facebook na Thaïlande, agaragaza Nawat Itsaragrisil abaza Miss Mexique ati: “Numvise ngo wanze gushyira ku mbuga nkoranyambaga zawe ibintu byose birebana na Thaïlande, n’ibikorwa byacu byose. Ni ukuri? Ntushaka gushyira ibintu byose ku mbuga nkoranyambaga kuko umuyobozi wawe wo muri Mexique yagutegetse kutabyitaho, no kutamamaza igihugu cyakiriye irushanwa? Niba ukurikiza amabwiriza y’umuyobozi w’igihugu cyawe, uri umuntu utagira ubwenge.”
Muri ayo mashusho Miss Mexique yumvikana yivugira ko yaje guhagararira igihugu cye kandi ko niba abo bayobozi bafitanye ibibazo we bitamureba.
Perezida wa Miss Universe, Raúl Rocha, yavuze ko atazihanganira ko agaciro n’indangagaciro by’abagore byangizwa.
Ati: “Igikorwa cy’urugomo Nawat Itsaragrisil yakoreye Fatima Bosch mu ruhame cyandakaje. Yamutesheje agaciro, aramutuka kandi akamwereka ko atamwubaha. Nawat Itsaragrisil, agomba guhagarika biriya bikorwa.”
Nawat Itsaragrisil yasabye imbabazi mu ruhame mu birori byo kwakira abahatana. Ati: “Ndi umuntu. Hari igihe ntabasha kwigenzura. Ariko sinari mfite umugambi wo kugira uwo mbabaza kuko mbubaha mwese […] mbabarira ku byabaye. Kandi niba hari utishimiye ibyabaye, musabye imbabazi.”
Miss Mexique yatutswe, ashinjwa kutamamaza Thaïlande yakiriye irushanwa rya Miss Universe
Abahataniye Miss Universe bigaragambije basohoka mu nama mu buryo bwo kwifatanya na mugenzi wabo wandagajwe mu ruhame


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *