Nick Minaj n’umukunzi we bashyize iherezo ku rukundo rwabo
Yanditswe: Saturday 06, Jan 2018
Umuhanzi Onika Tanya Maraj [Nicki Minaj]n’umukunzi we Nas bamaze gutandukana nyuma y’igihe gito bari mu rukundo.
Muri Kamena 2017, nibwo Nicki Minaj na Nas batangiye kwereka isi yose ko bari mu rukundo.Bakunze kunyuza amafoto n’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bashimangira ko bakundana.Gusa Kuri ubu, Nick n’umuraperi Nas bamaze gutandukana mu buryo bwatunguye benshi dore ko hari hashize amezi agera kuri 7 gusa bakundana.
TMZ iravuga ko Nick yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu (…)
Umuhanzi Onika Tanya Maraj [Nicki Minaj]n’umukunzi we Nas bamaze gutandukana nyuma y’igihe gito bari mu rukundo.
Muri Kamena 2017, nibwo Nicki Minaj na Nas batangiye kwereka isi yose ko bari mu rukundo.Bakunze kunyuza amafoto n’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bashimangira ko bakundana.Gusa Kuri ubu, Nick n’umuraperi Nas bamaze gutandukana mu buryo bwatunguye benshi dore ko hari hashize amezi agera kuri 7 gusa bakundana.
TMZ iravuga ko Nick yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu musore nyuma yo kumenya ko yaba amuca inyuma aho bivugwa ko Nas yahoranaga n’izindi nkumi assize Nick Minaj.
Iki kinyamakuru kandi kivuga ko, Nas yiberaga mu nzu ituganya umuziki ye igihe kinini ntahe umwanya Nicki Minaj ngo baganire.Binavugwa ko byatewe no kuba aba bomb baba mu mijyi ibiri itandukanye aho Nicki Minaj aba muri West Coast ho muri Beverly Hills mu gihe Nas we ngo yibera I New York.
Ahagana mu kwezi kwa Kamena 2017, nibwo urukundo rwa Nicki Minaj na Nasir Bin Olu Dara Jones wiyise Nas rwatangiye kuvugwa cyane.
Nick yari yabanje guhisha urukundo rwe na Nas
Tariki ya 25 Gicurasi 2017 ubwo Nick Minaj yari mu kiganiro Ellen Show, yahakanye ko akundana n’umuraperi Nas.Yanditse agira ati: “abami gusa ni bo bazirikana abamikazi.” Iyi ni yo yabaye inkomoko y’ibyavugwaga kuri aba baraperi.
Muri iki kiganiro Minaj ntiyeruye neza ibyo bapanga cyangwa ngo yemeze ko bararanye. Yagize ati: “njya njya iwe na we nkamubwira kuza iwanjye. Ka mbisobanure neza ntitwigeze…”
“nta byinshi byabaye kuko ubu ndi njyenyine. Nashakaga nibura umwaka nta byo gukundana n’abagabo, nanga abagabo. Ariko hashobora kuba irengayobora rimureba. (Nas).”
“ni agatangaza, sinzi ibye…nk’umwami. Nyir’ abamikazi, New York, twembi dukomoka mu bamikazi. Ni umunyabigwi muri rap, ngomba kubimwubahira kuko birakwiye kandi ni mwiza pe.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *