Umwuka mubi umaze igihe hagati ya Nicki Minaj na Cardi B wongeye gufata indi ntera nyuma yo guterana amagambo akaze ku mbuga nkoranyambaga mu gihe buri umwe ari mu myiteguro yo kumurika imishinga mishya. Aya magambo bacishije ku mbuga za X (yahoze ari Twitter) yahise atuma abakunzi babo n’ibitangazamakuru by’isi yose byongera kubahanga amaso.
Nicki Minaj, witegura gusohora album nshya mu 2026, ni we watangije intambara ubwo yibasiraga Cardi B ndetse na Jay-Z, abashinja kumugambanira mu rugendo rwe rwa muzika. Mu butumwa bwe, Minaj yanenze imiterere y’indirimbo za Cardi ndetse anaseka uburyo umuziki we ukiri inyuma ku isoko.
Yanditse agira ati: “Ntukajye ushotorana n’umwanditsi ari mu kazi… waje mu mukino ubikunze, none ntugerageze guhunga.”
Mu gukomeza kwibasira Cardi B, Nicki yamwise amazina y’urukozasoni nka ’Barney B’ ndetse yongera kwifashisha imvugo nyandagazi mu buryo bwo kwibasira umwuga we ndetse n’ubuzima bwe bwite.
Cardi B ntiyacecetse. Yamusubije mu magambo akaze amwita “Cocaine Barbie,” aragira ati: "Ugomba kuba wari unkumbuye, uri umusazi? Noneho umpange soma ibirenge byanjye.”
Yongeyeho kumucyurira kuba akomeje kuvuga ku bijyanye no gutwita kwe, anamwibutsa uburyo yigeze kugorwa no gusama bitewe n’imiti ngo “yangije amagi ye.”
Cardi B yanavuze ko Nicki akwiye kwigereranya n’abo bangana mu rugendo rwa muzika nka Rihanna, Taylor Swift na Drake, aho kumwitaho nk’aho bari ku rwego rumwe. Yibukije kandi ko ubwo Nicki yari atangiye kumenyekana we yari akiri mu mashuri yisumbuye, bityo ko ari amakosa kumushyira mu rugamba rumwe na we.
Intambara yakomeje gufata indi ntera ubwo Nicki yongeye kugaruka ku byo gusama kwa Cardi, bituma Cardi B amusubiza asaba ko abana be badakwiye kwinjizwa mu bibazo by’amarangamutima. Ibi byerekanye ukuntu impaka hagati y’abahanzi zihinduka amakimbirane yihariye yinjira no mu buzima bwabo bwite.
Uru rugamba rushya rukurikiye amagambo Nicki yari yavuze anenga uburyo album ya Cardi B ’Am I The Drama?’ yakiriwe, nubwo yari imaze gushimwa n’abafana ndetse n’inzobere mu muziki ku rwego rw’isi.
Abafana babo bahise batangira kwivanga muri izi mpaka, buri wese ashyigikira uwo akunda, bituma impaka zifata indi ntera zikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Cardi B na Nicki Minaj bongeye gusubukura intambara yabo y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *