skol
fortebet

Ntago ari Elsa! Sam Baker yahishuye ukuri ku ifoto ya Miss Elsa yagiye hanze yambaye amapingu

Yanditswe: Wednesday 11, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Sam Baker ukorera ikinyamakuru Loyal Fm ndetse unakora inkuru zicukumbuye yagaragaje ukuri ku ifoto ya Miss Elsa yagiye hanze yambaye amapingu ndetse ikanatangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye avuga iyo foto atari iy’ukuri ahubwo hakoreshejwe iy’undi muntu aboneraho no kugaya abanyamakuru batangaza amakuru y’ibihuha bagamije kubona ababakurikira benshi.

Sponsored Ad

Uyu mu nyamakuru wabigize umwuga akunze kugaragara mu nkuru zicukumbuye ndetse n’umwe mu baciye amarenga ku byaha bibera mu irushannwa rya Miss Rwanda ariko avuga ko yari agishaka ibimenyetso bifatika kugirango abone gutangaza amakuru.

Kuri iyi Nshuro Sam Baker yakoze ubucukumbuzi ku ifoto ya Miss Iradukunda Elsa uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kubangamira iperereza no gukorsha impapuro mpimbano.

Kuva Miss Elsa yatabwa muri yombi ku mbugankoranyambaga hasakaye ifoto imugaragaza yambaye amapingu ndetse inyuzwa no mu bitangazamakuru bitandukanye.

Sam Baker yagaragaje ukuri ku ifoto ya Miss Elsa yagiye hanze ndetse ashimangira ko itari iy’ukuri abinyujije mu bucukumbuzi yakoze.

Mu kiganiro na Yago Sam Baker yavuze ko ashingiye ku makuri Y’ibihuha asigaye atangazwa rimwe na rimwe ashobora kugira ingaruka mbi kuwayavuzweho ubuzima bwe bwose byamuteye gushaka ukuri ku ifoto ya Miss Elsa yagaragaye yambaye amapingu niba koko ari we ndetse n’inkomoko yiyo foto.

Yagize ati" Amakuru ya nyayo nayabonye mu ijoro iriya foto yashyizwe ahagaragara bwa mbere n’ikinyamakuru Igihe kuwa 11/12/2018 ninaho yavuye ari nawe muntu bafashe bakitirira Elsa bahinduye umutwe gusa.

Yakomeje avuga ko iriya foto atari iya Elsa ya nyayo yakoreshejwe ku nkuru ahantu hane, avuga ko yari inkuru y’abantu bari bafatanywe urumogi na Polisi ndetse abo bantu bakanabyemera.

Uyu munyamakuru yasabye abanyamakuru kwitondera inkuru bakora bakabanza kumenya niba ari iz’ukuri koko aho kwita ku nyungu zabo cyane bakirengagiza ingaruka zishobora kuba kubandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa