skol

Ntukazime kugeza ubonye ubuvivi – Tricia abwira Tom Close wizihiza isabukuru

Yanditswe: Wednesday 29, Oct 2025

featured-image

Niyonshuti Ange Tricia yashimiye by’ikirenga umugabo we Muyombo Thomas [Tom Close] wizihije isabukuru y’amavuko, amwifuriza kurama akazabona ubuvivi.

Tricia na Tom Close basezeranye kubana akaramata mu Ugushyingo 2013, bakaba bafitanye abana 5 barimo bane bamaze kubyarana n’undi umwe biyemeje kubera umubyeyi.

Ejo hashize ku wa 28 Ukwakira 2018, Tom Close yizihije isabukuru y’amavuko. Mu kwifuriza umugabo we umunsi mwiza, Tricia yanditse kuri Instagram amagambo agaragaza urukundo akunda Tom Close.

Akoresheje ifoto y’umugabo we, yateruye agira ati: “Ndagukunda Rumuli. Ntukazime kugeza ubonye ubuvivi. Imana y’i Rwanda ihorane nawe, ibe mu bawe no mu byawe.”

Uyu muryango wishimirwa na benshi ndetse hari n’abadatinya kwemeza ko ariwo wa mbere w’intangarugero mu ngo z’ibyamamare muri muzika nyarwanda.

Tom Close ni umwe mu bahanzi bahinduye urwego rwa muzika mu Rwanda akawugenda ku rwego rukomeye mu karere.

Yakoze indirimbo zikomeye zakunzwe n’abanyarwanda benshi nka Ndacyagukunda, Mama W’Abana, Si beza n’izindi.

Yegukanye hafi ibihembo byose bya muzika bitangirwa mu Rwanda kubera ubudahangarwa bwe mu njyana ya R&B.

Tricia yifurije umugabo we kuzabona ubuvivi, amwibutsa ko amukunda cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa