skol
fortebet

Nyambo yahishuye uko yaguye ku mukunzi we ari kumuca inyuma n’inshuti ye magara

Yanditswe: Thursday 19, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyikazi wa Filime nyarwanda Nyambo, yavuze ukuntu umusore bakundanaga yamusanze arimo kumuca inyuma bikamubabaza ku buryo bukomeye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa avuga ko yaguye ku mukunzi we ari hejuru y’undi mukobwa ndetse uwo mukobwa akaba yari inshuti magara ya Nyambo.

Ubwo Nyambo yari agiye gutekera umukunzi we wari wamubeshye ko agiye ku kazi, yageze mu rugo rw’umukunzi we yinjiye mu cyumba asanga umusore icyunzwe ni cyose ari hejuru y’umukobwa.

Uwo mukobwa wari uryamanye n’umukunzi wa Nyambo yari asanzwe abizi neza ko bakundana cyane ndetse bari baranashatse amazina bazita abana bazabyara ku buryo banacikwaga umwe akabwira undi ati: “Papa Kana…”

Nyambo yahise abareka ntihagira icyo akora arangije aragenda araborosa hanyuma ahita ababwira ati: “Iyi shusho muzarinde muyisazana umwe ari umugore undi ari umugabo”.

Nyuma Nyambo yaje gusabwa imbabazi n’uwo musore ngo basubirane banapange ubukwe nkuko babyifuzaga aramubabarira ariko ntibakomezanya inzira y’urukundo.



Ibitekerezo

  • Wakoze kigabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa