skol
fortebet

Nyampinga w’Umuco muri Malawi yambuwe ikamba

Yanditswe: Monday 06, Feb 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’Umuco muri Malawi mu minsi ishize byatangajwe ko yambuye ikamba gusa kuri we yanze kuritanga mu gihe cyose yaba adasobanuriwe impamvu nyamukuru bashaka kuri mwaka.
Uyu mukobwa avuga ko kugeza ubu atarasobanurirwa impamvu bashaka kuri mwaka mu gihe abateguye aya marushanwa bo bamushinja imyitwarire mibi. Tiwonge Munthali ni Nyampinga w’umuco, yambitswe iri kamba muri 2016. Nyuma y’amezi make afite iri kamba nibwo byatangiye kuvugwa ko uyu mukobwa agiye kwamburwa ikamba. Byashyizwe (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’Umuco muri Malawi mu minsi ishize byatangajwe ko yambuye ikamba gusa kuri we yanze kuritanga mu gihe cyose yaba adasobanuriwe impamvu nyamukuru bashaka kuri mwaka.

Uyu mukobwa avuga ko kugeza ubu atarasobanurirwa impamvu bashaka kuri mwaka mu gihe abateguye aya marushanwa bo bamushinja imyitwarire mibi. Tiwonge Munthali ni Nyampinga w’umuco, yambitswe iri kamba muri 2016.

Nyampinga avuga ko adateze gutanga ikamba

Nyuma y’amezi make afite iri kamba nibwo byatangiye kuvugwa ko uyu mukobwa agiye kwamburwa ikamba. Byashyizwe mu bikorwa ndetse bitangazawa kuwa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2017 ko Nyampinga w’umuco [Miss Haritage] yambuwe iri kamba ku mpamvu abategura iri rushanwa batasobanuye.

Abashinzwe gutegura iki gikorwa kandi bavuze ko uyu mukobwa agomba gusimburwa mu minsi iri imbere, banavuga ko uzamusimbura agomba kuba afite indangagaciro nziza kurusha uwamubanjirije.

Uyu Nyampinga akimara kubona iri tangazo rimwambura ikamba yavuze ko atigeze amenyeshwa impamvu nyamukuru zatumye yamburwa ikamba. Yabwiye iki Nyasa Times ko atasobanuriwe amakosa yakoze yatuma yamburwa iri kamba.

Anavuga ko agifite ikamba mu rugo ndetse ngo yiteguye kuzaserukira Malawi muri Miss Heritage Global izaba muri Gashyantare 2017.

Yagize ati “Amategeko avuga ko Nyampinga yamburwa ikamba iyo atwite cyangwa iyo yijanditse mu bintu bitamuhesha agaciro. Muri ibyo bibiri nta na kimwe nakoze […] Ndakomeza nitegure kujya muri Gallagar, Midland muri Afurika y’Epfo.”

Aya marushanwa ya Nyampinga w’Umuco azaba kuwa 18 Gashyantare 2017, abere ahitwa Gallagher Estate, i Midrand, Johannesburg ho muri Afurika y’Epfo. Muri Miss Heritage Global u Rwanda ruzahagararirwa na Mutoni Jane wabaye Nyampinga w’Umuco muri Miss Rwanda ya 2016.

Mutoni Jane ni we uzahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa