skol
fortebet

Nyampinga wa INES Ruhengeli ntiyamenyekanye, Menya impamvu

Yanditswe: Thursday 30, Mar 2017

Sponsored Ad

Abakobwa barindwi bahatanira ikamba rya Nyampinga INES Ruhengeli 2017
Nyuma y’ uko byaribyamaze gutangazwa ku mugaragaro ko iki gikorwa cyo gutora nyampinga w’ishuri rikuru INES iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze cyagombaga kuba kuwa Gatandatu ushize taliki 25 Werurwe 2017 ntabwo cyabaye.
Igikorwa cyari gitegerejwe n’imbaga y’ abantu nticyakozwe kubera ko hari ibyo iri shuli ritari ryujuje mu mashami amwe n’amwe bituma Ministeri y’Uburezi ihagarikira by’agateganyo ayo (...)

Sponsored Ad

Abakobwa barindwi bahatanira ikamba rya Nyampinga INES Ruhengeli 2017

Nyuma y’ uko byaribyamaze gutangazwa ku mugaragaro ko iki gikorwa cyo gutora nyampinga w’ishuri rikuru INES iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze cyagombaga kuba kuwa Gatandatu ushize taliki 25 Werurwe 2017 ntabwo cyabaye.

Igikorwa cyari gitegerejwe n’imbaga y’ abantu nticyakozwe kubera ko hari ibyo iri shuli ritari ryujuje mu mashami amwe n’amwe bituma Ministeri y’Uburezi ihagarikira by’agateganyo ayo mashami abanyeshuri batari bake bayigagamo basubira mu ngo zabo.

Mu minsi ishize Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashuri makuru atujujuje ibyo asabwa ngo atange uburezi bufite ireme ryifuzwa, ibyo byagendanye no guhagarika amashami amwe namwe muri amwe mu mu mashuri makuru ari nako byagendekeye ishuri rya INES Ruhengeli.

Amasomo yahagaritswe muri iryo shuri ni Biotechnology, Biomedical Science, Computer Science.

Ishimwe Henriette, umunyeshuri muri iryo shuri uri mubahatanira ikamba rya nyampinga w’ iryo shuri 2017 mu kiganiro yagiranye n’ Umuryango yasobanuye uko iryo rushanwa ryaje gusubikwa.

Yagize ati “ Njye na bagenzi banjye twahataniraga iri kamba rya nyampinga wa INES Ruhengeli 2017, batubwiye ko igikorwa cyo gutora nyampinga kibaye gihagaritswe kubera hari amashami menshi yari yafunzwe kandi yari yavuyemo abakobwa ndetse bari bari muri iki gikorwa, kandi mu by’ ukuri urebye nticyagombaga gukomeza mu gihe abahatanira uwo mwanya wa nyampinga bigaragara ko hahagaritswe amasomo yabo bisa n’ aho baba batakibarizwa muri iryo shuri cyane ko n’abanyeshuri benshi babaye batashye mu gihe bagitegereje ko bakumva iki kibazo cyakemutse bakagaruka mu masomo, twahise tubyakira dutegereza ko nibikemuka ibisabwa twiteguye gukomeza iki gikorwa”.

Mu gihe iyi kaminuza irigukurikirana uburyo yakemura iki kibazo cy’amashami yahagaritswe byihuse, ubuyobozi bwemeza ko ntakabuza iki gikorwa kizakomeza nk’ uko byari byitezwe.

Kanda hano usome inkuru yabanje : Amafoto y’ abakobwa barindwi bahatanira ikamba rya Nyampinga wa INES Ruhengeli 2017

Emmanuel [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa