skol
fortebet

Nyampinga wa mbere w’u Rwanda watandukanye n’umugabo we yamaze kubona undi bagiye kurushinga

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2017

Sponsored Ad

Uwera Dalila wabaye Nyampinga wa mbere u Rwanda rwagize mu mateka, hashize imyaka ibiri yatse gatanya, muri uku Kwezi nibwo yemerewe gutandukana n’umugabo we witwa Dirk w’umubiligi.
Ku wa 01 Werurwe 2017, Uwera Dalila yihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru nyuma y’isohoka ry’inkuru yavugaga ku itandukanye rye n’umugabo we bari bamaranye imyaka umunani mu munyenga w’urukundo. Uwera Dalila tariki 17 Ukuboza 1993 yatorewe kuba Miss Rwanda 1994 mu muhango wabereye kuri Hotel Chez Lando. Ku (...)

Sponsored Ad

Uwera Dalila wabaye Nyampinga wa mbere u Rwanda rwagize mu mateka, hashize imyaka ibiri yatse gatanya, muri uku Kwezi nibwo yemerewe gutandukana n’umugabo we witwa Dirk w’umubiligi.

Ku wa 01 Werurwe 2017, Uwera Dalila yihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru nyuma y’isohoka ry’inkuru yavugaga ku itandukanye rye n’umugabo we bari bamaranye imyaka umunani mu munyenga w’urukundo.

Nyuma yo gutandukana byeruye n’umugabo we....Uwera Nyampinga w’u Rwanda 1994 yahise abona undi mukunzi

Uwera Dalila tariki 17 Ukuboza 1993 yatorewe kuba Miss Rwanda 1994 mu muhango wabereye kuri Hotel Chez Lando. Ku wa 27 Ukuboza 2013 Dirk yamusabye ababyeyi be bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore mu bibi no mu byiza.

Mu kiganiro na Inyarwanda ducyesha iyi nkuru, Uwera yahamije ko yamaze gutandukana n’umugabo we bari bafitanye umwana w’umukobwa ariko yirinda gutangaza icyatumye bashwana.

Uyu mubyeyi yanavuze ko kuri ubu yamaze kwibonera undi mukunzi umuhoza amarira ngo basanzwe bigana mu ishuli rimwe.

"Njyewe, ubu natangiye ubuzima bushya, yego mfite umukunzi mushya ni umubiligi wikorera business isanzwe, turakigana ariko igihe icyo aricyo cyose twabana kuko sinakongera gukora ikosa ryo kubana n’umuntu tutiganye neza ngo ndebe ko twahuza."

We n’uyu mukunzi we barateganya ko ubukwe bwabo buzabera mu Rwanda mu gihe runaka atifuje gutangaza. Yagize ati "Nzaza mu Rwanda gukora ubundi bukwe, agomba gukwera data mu Rwanda.”

Muri Nyakanga uyu mwaka, arateganya kuza mu Rwanda muri gahunda zimugenza harimo no kurangiza bimwe mu bibazo afitanye n’umuntu baguze inzu mu Rwanda agashaka kuyimunyanganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa