skol
fortebet

Nyina w’umukunzi mushya wa Kim Kardashian yamusabye kubyarana nawe

Yanditswe: Thursday 24, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi ubyara umunyarwenya Pete Davidson yatangaje ko yifuza ko umuhungu we abyarana na Kim Kardashian.

Sponsored Ad

Mu gihe urukundo rw’umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Pete Davidson n’umunyamideli w’ikizungerezi Kim Kardashian rugeze kure, Nyina wa Pete witwa Amy Davidson yahishuye ko ashyigikiye umubano wabo ndetse ko yifuza ko umuhungu we yabyarana na Kim Kardashian bamaranye amezi arindwi bakundana. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’imyidagaduro PageSix.

Amy Davidson ubyara Pete Davidson, ubwo yabazwaga uko yakiriye umubano w’umuhungu we w’imyaka 28 na Kim Kardashian w’imyaka 41, yasubije ati: ’’Urukundo rwabo narwakiriye neza. Igihe cyose umwana wanjye yabonye uwo bakundana by’ukuri kandi amuha ibyishimo ntacyambuza kumushyigikira. Kuva yakundana na Kim Kardashian nabonye hari byinshi byiza kuri we byahindutse bintera ishema’’.


Abajijwe niba yaba yarabonye ko abafana b’umuhungu we bamusabye kubyarana na Kim Kardashian n’icyo abitekerezaho, Amy Davidson yasubije ati: ’’Narabibonye ndetse no kuri Instagram mbona ibitekerezo by’abafana be babimusaba kandi nanjye mbona bikwiye. Ndifuza ko yabyarana na Kim kuko Kim ari umubyeyi mwiza wanderera umwuzukuru neza. Nibiba bizanshimisha’’.

PageSix yatangaje ko ari inshuro ya mbere Nyina wa Pete Davidson yagira icyo atangaza ku mubano w’umuhungu we na Kim Kardashian. Ibi kandi bibaye nyuma yaho nyina wa Kim witwa Kris Jenner yatangarije ko yamaze kwakira Pete mu muryango wabo kandi ko yifuza ko urukundo rwabo rukomera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa