Nyina wa Cristiano yavuze igituma atagisura urugo rw’umuhungu we cyane
Yanditswe: Tuesday 16, May 2023

Dolores Aveiro ubyara kizigenza muri ruhago, Cristiano Ronaldo, yasobanuye impamvu atajya agaragara cyane yavuye muri Portugal ngo ajye gusura cyane umuhungu we muri Saudi Arabia.
Ntabwo dukunze kubona ababyeyi babyara abakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru ku Isi bakuda kugaragara mu itangazamakuru, ariko nyina wa Cristiano Ronaldo we ajya anyuzamo akagaragara. Mu minsi ishize ubwo Dolores Aveiro yari mu birori byabereye mu isoko ry’ubucuruzi i Funchal, muri Porutugali, yabajijwe ku mubano (...)
Dolores Aveiro ubyara kizigenza muri ruhago, Cristiano Ronaldo, yasobanuye impamvu atajya agaragara cyane yavuye muri Portugal ngo ajye gusura cyane umuhungu we muri Saudi Arabia.
Ntabwo dukunze kubona ababyeyi babyara abakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru ku Isi bakuda kugaragara mu itangazamakuru, ariko nyina wa Cristiano Ronaldo we ajya anyuzamo akagaragara.
Mu minsi ishize ubwo Dolores Aveiro yari mu birori byabereye mu isoko ry’ubucuruzi i Funchal, muri Porutugali, yabajijwe ku mubano we n’umuhungu we ndetse n’impamvu atajya agaragara cyane yagiye kumusura.
Yasubije ko umubano n’umuhungu we umeze neza arangije avuga ko impamvu atajya agaragara cyane yagiye kumusura ari ukubera ko kugenda mu ndege igihe kirekire bimugwa nabi ndetse akaba atanabikunda kubera ko bimunaniza.
Ibyo Aveiro yavuze ni ukuri kubera ko iyo uva muri Portugal kugira ngo ugere muri Saudi Arabia aho Cristiano Ronaldo aba, bisaba amasaha hagati ya 15-20. Uva i Lisbonne muri Portugal ukajya i Dubai ubundi ukabona kugera i Riyadh muri Portugal.
Nyina wa Cristiano Ronaldo kandi yagize n’icyo avuga ku byavugwaga ko umuhungu we yaba atameranye neza n’umukunzi we Georgina Rodriguez. Yavuze ko kurakaranya bibaho ariko ari by’igihe gito bityo umubano wabo umeze neza nta kibazo.
Nyina wa Cristiano Ronaldo ntakunda kugenda mu ndege igihe kirekire
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *