skol
fortebet

Nyina wa Meddy yavuze impungenge yahoranaga kuva umuhungu we yagenda-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2017

Sponsored Ad

Nyina wa Meddy uri mu bari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I kanombe,yavuze ko yahoranga impungenge yibaza uko umuhungu abayeho ubwo yari amaze kwiyemeza gutura muri leta zunze ubumwe za Amerika amazeyo imyaka irindwi.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Kanama 2017 saa 15:49 nibwo umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jobert uzwi mu njyana ya R&B na Pop yageze i Kigali, yakiriwe na benshi barimo abagize umuryango we n’abakunzi be bitwa ‘INKORAMUTIMA’.
Uyu mubyeyi wasazwe (...)

Uyu mubyeyi wasazwe n’ibyishimo by’ikrenga abonye umuhungu w’imyaka 28 y’amavuko yavuze ko igihe cyose umuhungu we yabaga ari muri Amerika yabaga afite impungenge z’ukuntu umuhungu we azabaho.

Ati "Impungenge ntuzaburaga Ku muntu uri kure mu mahanga, twibaza uko azabaho, ariko nanone twabaga nk’ababyishimira kuko twumvaha hari ubundi bimenyi bushya agiye kwiga."

Yakomeje avuga ko mu isengesho rye yakunze gusenga asaba Imana ko yamufasha [Umuhungu we] kandi ngo yizera Meddy nk’umwana uzi ubwenge utajya wiyandarika cyangwa ngo ajye mu bintu bidasobanutse.

Yatunguwe n’ukuntu umuhungu we yangannye cyane cyane ku bigango by’umubiri. Ati "Nasanze yarakuze pe. Yarakuze, kd nange dore narashaje, kuko duherukana cyera."

Meddy agarutse mu Rwanda nyuma y’uko muri 2010 yari yerekeje muri Amerika atumiwe gutaramira Abanyarwanda babayo hamwe na The Ben.

Umubyeyi wa Meddy avuga ko yahoranaga impungege z’uko umuhungu we abayeho

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, tariki ya 7 Kanama 1989. Ari mu Rwanda ku butumire bw’uruganda rwenga inzoga hano mu Rwanda, mu rwego rwo kuririmbira abakunzi b’ibinyobwa by’uru ruganda mu gikorwa cyiswe Beer fest giteganyijwe kuba tariki ya 02 Nzeli I nyamata mu karere ka Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa