skol
fortebet

Nyina wa Miss Wema Sepetu yajyanywe mu bitaro

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Nyina w’umunyamideli akaba n’umukinnyi wa Filime, Miss Wema Sepetu yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso avuye gusura umwana we muri Gereza ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Miss Wema Sepetu yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Tanzaniya mu mwaka wa 2006. Kuva icyo gihe kugeza ubu uyu mukobwa yakomeje kwandikwa no kuvugwa mu bitangazamakuru cyane ubwo yinjiraga mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnmuz. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Polisi yo mu gihugu cya (...)

Sponsored Ad

Nyina w’umunyamideli akaba n’umukinnyi wa Filime, Miss Wema Sepetu yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso avuye gusura umwana we muri Gereza ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Miss Wema Sepetu yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Tanzaniya mu mwaka wa 2006. Kuva icyo gihe kugeza ubu uyu mukobwa yakomeje kwandikwa no kuvugwa mu bitangazamakuru cyane ubwo yinjiraga mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnmuz.

Nyina wa Miss Wema Sepetu wasigiwe agahinda n’umwana we ufunzwe, yajyanywe mu bitaro

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Polisi yo mu gihugu cya Tanzaniya, yatangiye gukora iperereza ndetse no gushyira ku ilisite bamwe mu bahanzi bakoresha ibyo biyobyabwenge ari nabwo Miss Wema Sepetu yafashwe agafungwa n’abagenzi be bagera kuri 17.

Kuwa Mbere tariki ya 06 Mutarama 2017, nibwo Mariam Sepetu nyina wa Miss Wema Sepetu yafashe umwanzuro wo kujya gusura umwana we ufunzwe. Yasobanuje impamvu umukobwa we yatawe muri yombi, anabaza kubyerekeye ifungwa n’ifungungwa

Akiva kuri Sitasiyo ya Polisi, uyu mubyeyi yagize ikibazo afatwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ahite ajyanywa mu bitaro. Yashyizwe mu bitaro biherereye mu mujyi wa Dar es Salaam mbere y’uko asubizwa mu rugo iwe.

Nyuma y’ifungwa rya Wema Sepetu, Umuyobozi wa Polisi mu Murwa Mukuru wa Dar es Salaam, Simon Sirro yatangaje ko aba bahanzi barimo uyu mukobwa wahoze ukundana na Diamond, Dogo Hamidu, Khalid Mohamed (TID) n’umunyamakuru uzwi cyane ukorera Clouds TV Babuu wa Kitaa, bari gukorwaho iperereza ku byaha bashinjwa birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Miss Wema Sepetu azwi cyane mu Rwanda kubera inkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Ni umukinnyi ukomeye wa sinema muri Tanzania, afite kompanyi ikomeye itunganya filime yitwa Endless Fame Film Production.

akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa