skol
fortebet

Nyirabukwe wa Sandra Teta yashimangiye ko gutandukana k’umuhungu we Weasel na Sandra ari nk’inzozi

Yanditswe: Thursday 11, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Prossy Mayanja umubyeyi wa Weasel Manizo umugabo wa Sandra Teta banabyaranye yashimangiye ko gutandukana k’umuhungu we Weasel na Sandra ari nk’inzozi bidashoboka bitewe n’uko ubuzima bwa Sandra ahamya ko bushingiye kuri Weasel.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi ibi abivuze nyuma y’iminsi ishize ku imbugankoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye hasakaye inkuru y’ihohoterwa rikomeye rikorerwa Sandra Teta arikorewe n’umugabo we Weasel banabyaranye.

Kuva iyo nkuru yamenyekane cyane ko yaherekejwe n’amafoto yuzuye ibikomeye byo k’umubiri wa Teta Sandra abantu benshi bagaragaje ko bahangayikiye ubuzima bwa Teta Sandra ndetse bagerageza no kumukorera ubuvugizi kugirango ubuzima bwe butabarwe.

Mu makuru yamenyekanye n’uko n’umuryango wa Sandra Teta waturutse mu Rwanda ukerekeza muri Uganda gukurikirana ikibazo cy’umukobwa wabo ariko ntawigeze amenya uko byagenze.


Uko abantu bakomeje kumukorera ubuvugizi ibya Sandra Teta byakomeje gutera benshi urujijo mu gihe abantu babaga baziko ababaye amashusho amugaragaza yishimanye na Weasel yakomeje gucicikana ku imbugankoranyambaga ariko bikavugwa ko ibyo byose yabikoraga ku gahato.

Umubyeyi wa Weasel Prossy Mayanja ubwo yaganiraga na Television Sanyuka yavuze ko Sandra Teta adashobora gutandukana n’umuhungu we Weasel kubera ko ubuzima bwe ariwe bushingiyeho.

Ati"Ubuzima bwa Sandra bwizenguruka kuri Weasel,Ntawabatandukanya. Sandra arakuze azi icyo ashaka, umuhungu wange n’icyamamare ngirango niyo mpamvu ibiba biba byakabirijwe".


Uyu mubyeyi avuze ibi nyuma y’iminsi mike umuvandimwe wa Weasel Jose Cameleone asabye abantu guhereza amahoro umuvandimwe we n’umuryango we.

Ati" Ni umuryango wishimye mubahe amahoro. Urugo si Igihugu nicyo kiyoborwa n’abajyanama batabarika".

Nubwo aba bose bagaragaza ko nta kibazo kiri mu muryango wabo uwabaye muri uyu muryango Daaniella wahoze ari umugore wa Caameleone ni umwe mu batabarije Teta Sandra ndetse agashimangira ko igihe adatabawe ashobora no kuburira ubuzima muri uyu muryango kuko igihe cyose aba basore bahora ari abere imbere ya Nyina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa