Nyuma y’igihe Bahavu na Pascaline badacana uwaka bongeye kwiyunga bishimisha benshi[AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2023

Bahavu Jannet wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid ku izina rya Diane na Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha muri filime, bongeye kugaragara bahuje urugwiro bishimisha benshi.
Haciye igihe kinini abakinnyi ba firime bari inshuti magara, aribo Bahavu Jannet wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid ku izina rya Diane na Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha muri filime Samantha na Teta muri filime zitwaga ayo mazina n’ubundi, bivugwa ko batabanye neza nk’uko bahoze bongeye kugaragara bahuje urugwiro bishimisha abafana babo babakundaga.
Umubano w’aba bombi wazamba nyuma y’imyaka 3 ishize. Ndetse, unyujije amaso ku mbuga zitandukanye cyane cyane nka Youtube huzuyeho ibiganiro bitandukanye buri umwe agaruka kuri mugenzi we.
Ingabire niwe wakunze kugaragara cyane mu biganiro abazwa kuri iyi ngingo bitandukanye na Bahavu.
Hari n’ikiganiro Ingabire Pascaline yigeze kugirana na Isimbi Tv kimaze imyaka ibiri, cyahawe umutwe (Title) ugira iti "Diane twarashwanye. Nyuma y’ubukwe bwanjye umubano waranze|Samantha noneho ahishuye icyo bapfuye."
Muri iki kiganiro, Ingabire yavuze ko igihe cyageze akabona ubushuti bwe na Bahavu bugera ku iherezo.
Ingabire ‘Samantha’ yagowe no gusubiza impamvu yo gushwana na Bahavu, ariko avuga ko hari ibyazambije umubano w’abo.
Ati "Bibaho ko abantu bashobora kuba inshuti ntibahuze. Ubushuti bw’abo bukarangira. Ntabwo navuga ngo turangana [...] gusa ntabwo tukiri inshuti... Bibaho ko abantu bashobora kuba ari inshuti bikagera aho badahuza...’
Ingabire yumvikanishije gushwana kw’abo kutaturutse ku kazi ka filime bahuriyemo, ahubwo ’ni kamere zacu zitahuje’.
Yasobanuye ko ubushuti bw’abo bwazambye mbere y’uko buri wese atangira kwikorera filime ze bwite. Avuga ko batigeze bashwana kubera ibikorwa bya buri umwe, kandi abagabo b’abo ntibigeze babyivangamo.
Ingabire yumvikanishije ko muri Nyakanga 2020 ari bwo ’ubushuti bwacu bwageze ku iherezo’.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2023, nibwo Bahavu yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze asangiza abamukurikira amafoto ye arikume na Pascaline , ayaherekesha amagambo ashima agira ati” Imana gihe umugambi wawe uhora ari mwiza ku buzima bwacu”.
Akomeza agira ati “Uwiteka atubereye maso.’ Yashimye Ingabire Pascaline amusabira umugisha ku Mana.
N’ibintu byakiranywe yombi n’abafana babo aho hari nuwatanze ubutumwa kuri aya amafoto agira ati” Nibajije ko ndiko ndarota mbonye izo photos. Imana Ishimwe ku bwa Janet na Paci barikumwe ntaco Imana idashoboye.
Undi nawe witwa Adeline araza yandika amagambo agira ati” Birandenze mwababyeyi mwe ndumva nshimye Imana cyane kubwanyu”
Cyusa nawe yongeraho ubutumwa bugira buti” Imana ninziza pe niyo gushimwa🙌 mbese satani kuki aruwo guteza umubabaro gusa?? cg yarababajwe bikomeye niyo mpamvu abitwitura😢, yewe babyeyi nyuma yabyose igihe nikiza ndabishimiye birenze reke urukundo nubwiza bwanyu biganze satani👏
Bahavu yari asanzwe akina muri filime ’Inzozi’ ya Ingabire. Akimara kuva muri iyi filime, abantu bibajije uko byagenze ariko Ingabire asubiza ko byatewe n’uko filime yarangiraga.
Ingabire yavuze ko atitabiriye ibirori byo gusezera ubukumi ’Bridal Shower’ bya Bahavu kubera ko ’nta muntu wantumiye’.
Aba bagore bombi ni abahanga muri filime. Buri umwe afite filime igezweho kandi ikomeye, nka Pascaline yateguye filime zirimo ’Inzozi’ ni mu gihe Bahavu ategura filime zirimo ’Impanga’.
Mu kiganiro yagiranye na Chita Magic ku wa 9 Gicurasi 2021, Bahavu yirinze kuvuga ku mubano we na Ingabire Pascaline asaba ko babahuriza mu kiganiro, bakabazwa ku mpamvu ubushuti bw’abo bwakonje.
Ati "Ikiganiro twaba turi kumwe nicyo cyaba cyiza kurushaho." Yavuze ko akiri inshuti na Ingabire ’kuko nziko nta kibi anyifuriza’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *