skol
fortebet

Nyuma y’ imyaka ine, Umuhanzi Lil Ngabo agarukanye ingamba nshya

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Lil Ngabo, uheruka kumvikana mu ruhando rwa muzika mu myaka ine ishize aravuga ko imbogamizi yari afite zagiye ku ruhande, ngo agarukanye ingamba nshya mu ruganda rwa muzika nyarwanda.
Uyu muhanzi avuga ko mu myaka ine ishize hari byinshi byahindutse muri muzika nyarwanda, ngo hari byinshi yize agiye gushyira mu bikorwa ku buryo yiteguye kwigarurira imitima y’ abakunzi b’ umuziki nyarwanda by’ umwihariko urubyiruko.
Yagize ati “Lil Ngabo urebye ntabwo yigeze amenyekana nk’ uko (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Lil Ngabo, uheruka kumvikana mu ruhando rwa muzika mu myaka ine ishize aravuga ko imbogamizi yari afite zagiye ku ruhande, ngo agarukanye ingamba nshya mu ruganda rwa muzika nyarwanda.

Uyu muhanzi avuga ko mu myaka ine ishize hari byinshi byahindutse muri muzika nyarwanda, ngo hari byinshi yize agiye gushyira mu bikorwa ku buryo yiteguye kwigarurira imitima y’ abakunzi b’ umuziki nyarwanda by’ umwihariko urubyiruko.

Yagize ati “Lil Ngabo urebye ntabwo yigeze amenyekana nk’ uko yabyifuzaga. Mbere yari afite imbogamizi nyinshi cyane ariko ubu agiye gukora umuziki. Bimeze nk’ aho atigeze akora umuziki”

Yunzemo ati “ Nshaka guhindura ikintu kijyanye na Videwo, ngakora Videwo zijyanye n’ igihe, ngakora umuziki ujyanye n’ igihe hahandi urubyiruko tungana ruzavuga ngo ntewe ishema na Lil Ngabo, ntewe ishema n’ ibyo akora”

Mu kiganiro yahaye Radio Flash Lil Ngabo yavuze ko imyaka ine ishize ayimaze I Kampala muri Uganda aho yigaga amashuri yisumbuye arangije. Amasomo niyo mbogamizi ya mbere yari afite yatumaga atagaragara mu muziki. Avuga ko ababyeyi be bamugiriye inama igira iti “Impano ntabwo irangira, banza wige impano yawe(kuririmba) uzayikomeza”

Mbere y’ uko ajya gukomereza amasomo muri Uganda Lil Ngabo yari mu kigero kimwe na Lil- G, ufite byinshi amaze kugeraho dore kuri ubu afite inzu itunganya umuziki(Studio).

Lil Ngabo avuga ko Lil-G na Lil Ngabo ari abantu babiri batandukanye batagereranyika, akavuga ko icyo ashyize imbere ari ugukora akagaragaza icyo ashoboye.

Lil Ngabo ni umwe mu bahanzi nyarwanda batangiye kumenyekana bakiri bato. Muri 2013 ubwo yashyiraga ahagaragara amashusho y’ indirimbo ‘Ca bugufi’ yari afite imyaka 14 y’ amavuko kuri ubu afite imyaka 20.

Reba amashusho y’ Indirimbo ‘Ca bugufi’ ya Lil Ngabo