skol

Nyuma y’inzu yavugishije benshi, Miss Mutesi Jolly yaguze imodoka ya Miliyoni 436 Frw

Yanditswe: Sunday 19, Oct 2025

featured-image

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwiyongera mu mubare w’abatunze imodoka zihenze cyane mu gihugu, nyuma yo kugura Mercedes Benz G 63 2025 ifite agaciro ka 436,680,000 Frw.

Amakuru UMURYANGO wamenye yizewe yemeza ko Mutesi Jolly yishyuye ibihumbi 300 by’amadorali y’Amerika (436,680,000 Frw) kugira ngo abone iyi modoka y’ikirenga imenyerewe ku izina rya “Beast” kubera imiterere yayo y’ubukaka n’ubuhanga mu ikoranabuhanga.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Ukwakira 2025, Miss Jolly yagaragaje ko yanyuzwe no kuba iyi modoka yamaze kugera mu Rwanda.

Uyu mukobwa yasangije abamukurikira amashusho amugaragaza atembera muri iyi Mercedes nshya, nyuma yo kuyikuraho amashashi mashya ayifashemo bwa mbere.

Iyi modoka ije ikurikira inzu ye y’akataraboneka iherereye muri Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, yubatse mu mezi ashize ifite agaciro gasaga Miliyoni 900 Frw — ikaba yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imiterere yayo.

Miss Mutesi Jolly ni umwe muri ba Nyampinga bakomeje kwigaragaza mu bikorwa by’ubucuruzi, n’ubugiraneza, akaba ari no mu bagore bakiri bato batunze ibintu bihenze cyane muri ‘Showbiz’ nyarwanda.

Miss Mutesi Jolly yaguze imodoka nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa