Nyuma y’ukwezi Buravan yitabye Imana Chiffa wari umukunzi we yanditse ubutumwa bukomeye
Yanditswe: Saturday 17, Sep 2022
Mu magambo ateye agahinda n’umubabaro Chiffa Marty wari umukunzi wa Yvan Buravan umaze kwezi kumwe yitabye Imana yanditse ubutumwa bukomeye ndetse amusezeranya kumukunda ubuziraherezo.
Kuwa 17 Kanama 2022 wari umunsi udasanzwe ku banyarwanda bose ndetse nabo hanze bari abakunzi b’umuziki wa Yvan Buravan ndetse na Nkusi Thomas uzwi nka Yanga kuko ari wo munsi Imana yabaremye yongeye kubisubiza.
Ni ibintu bitari byoroshye kubakira haba ku miryango yabo inshuti ndetse n’Igihugu cyose muri rusange cyari kibuze abantu bingenzi kandi bakiri bato.
Kugeza uyu munsi hari bamwe batarakira ko aba bombi bagiye cyane ababasha kugaragaza uko biyumva nubwo ukwezi gushize bisa n’ibyabaye ejo hashize cyangwa se uyu munsi.
Chiffa Marty wari umukunzi wa Yvan Buravan akunze kugaragaza ko yashenguw cyane n’urupfu rw’umukunzi we bateguraga kurushinga ndetse banifuza kubyarana abana bane.
Kuri uyu munsi tariki 17 Chiffa yibutse umukunzi we Yvan Buravan avuga ko kwakira ko yagiye ari umubabara kuri we atabasha gusobanura icyakora amusezeranya kumukunda ubuziraherezo nubwo atagihari.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati"Umubabaro wo kugutakaza ni ntagereranywa. Nzi inyenyeri nini mu kirere irabagirana cyane niwowe. Uyu munsi nukwezi kumwe ko kwizihiza urupfu rwawe. Ntabwo bisa nkaho ari ukuri. Ndagukumburae burimunsi Van kandi ndagusezeranyije kugukunda ubuziraherezo".
Yvan Buravan yitabye Imana azize Cansel y’urwagashya aho yaguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
Urupfu rwa Yvan Buran wapfuye afite imyaka 27 ndetse agifite inzozi nyinshi zirimo no gukomeze kwimakaza umuco Nyarwanda no kuwumenyekanisha abinyujije mu bihangano bye rwashenguye benshi haba abato ndetse n’abakuri.
Dushime Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan yitabye Imana kuwa 17 Kanama 2022

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *