skol
fortebet

Nyuma ya Takaramo na Tambaza, Martin Promoter yashyize ahagaragara indi ndirimbo nshya (YUMVE HANO)

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusore w’Umunyarwanda ,Martin Munezero ariko umenyerewe ku izina rya Martin Promoter nyuma yo guhuriza hamwe abahanzi batandukanye bafite impano mu kurapa bagakora indirimbo zagiye zikundwa cyane nka TAKRAMO,TAMBAZA ,ubu noneho yongeye ahuza abahanzi bafite impano bakora indirimbo yise “AMANEGEKA”.
Martin Promoter w‘imyaka 25 y’amavuko yatangarije Umuryango ko nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo y’ amajwi (AMANEGEKA ) mu kwezi kumwe azahita aha abakunzi amashusho yayo agomba kuba arimo (...)

Sponsored Ad

Umusore w’Umunyarwanda ,Martin Munezero ariko umenyerewe ku izina rya Martin Promoter nyuma yo guhuriza hamwe abahanzi batandukanye bafite impano mu kurapa bagakora indirimbo zagiye zikundwa cyane nka TAKRAMO,TAMBAZA ,ubu noneho yongeye ahuza abahanzi bafite impano bakora indirimbo yise “AMANEGEKA”.

Martin Promoter w‘imyaka 25 y’amavuko yatangarije Umuryango ko nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo y’ amajwi (AMANEGEKA ) mu kwezi kumwe azahita aha abakunzi amashusho yayo agomba kuba arimo umwihariko udasanzwe ugereranyije n’ izindi Videwo hafi ya zose zo muri aka karere dutuyemo.

UMVA HASI INDIRIMBO AMANEGEKA YA MARTIN PROMOTER FT ALL STARS:

Amanegeka ni indirimbo irimo indimi eshatu zitandukanye zikoreshwa mu karere k’iburasirazuba arizo “Ikinyarwanda,Kiswahili n’Icyongereza”.

Indirimbo amanegeka yaratunganyirijwe mu nzu itunganyirizwamo amajwi n’amashusho izwi nka “Touch Entertainment” ikorwa n’umusore umaze kwigaragaza mu ruhando rwa muzika Nyarwanda ko ashoboye ariwe “Trackslayer”.

Mu ndirimbo Amanegeka, umuhanzi yashakaga gukangurira abantu bamwe na bamwe kuva mu buyobe barimo…!Iyi ndirimbo yaririmbwemo n’ abahanzi bagera kuri batandatu ndetse ifite n’iminota igera kuri ine n’amasegonda mirongo itatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa