skol
fortebet

Nyuma yaho Chameleone asoje igiciro cya 2 cya Kaminuza ,Se yahigiye kumukura ku nzoga

Yanditswe: Friday 11, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Joseph Mayanja [Jose Chameleone] yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mibanire Mpuzamahanga na Dipolomasi., Umubyeyi we yamusabye kure kaburundu kunywa inzoga nyuma y’uko aherutse gushyirwa mu bitaro muri Amerika kubera ikibazo gikomeye cyatewe no kunywa birenze urugero.

Sponsored Ad

Mzee Mayanja yavuze ko abaganga bo muri Amerika babwiye Chameleone ko agomba kureka kunywa niba ashaka kubaho. Yavuze kandi ko Chameleone yihamagariye cyane urupfu mu bihe byashize kandi ko agomba guhindura imibereho ye niba ashaka kubona abuzukuru be bakura.


Uyu musaza yahaye impanuro Chameleone nyuma y’uko yari asoje amasomo ye muri Kaminuza mu byerekeranye n’inozabubanyi ndetse na Dipolomasi,aho yagaragaye mu birori na bagenzi be bayasozanyije.

Chameleone asanzwe azwi nk’umucuranzi uzwi cyane muri Uganda no muri Afrika kuko yari amaze imyaka isaga 20 mu bucuruzi bwa muzika aho yasohoye indirimbo nyinshi zamenyekanye.

Muri Nyakanga 2023, Chameleone yajyanywe mu bitaro i Minnesota muri Amerika nyuma y’uko uruhago rwe rwari rumaze kumeneka ndetse n’amara ye akangirika.Gusa ntibyatinze kuko yaje kubagwa byihutirwa asohoka mu bitaro nyuma y’iminsi mike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa