skol

Nyuma yo gupfusha umwana Davido n’umukunzi we bibarutse

Yanditswe: Monday 31, Jul 2023

featured-image

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria David Adeleke uzwi cyane nka Davido nyuma yo guhura n’ibyago agapfusha umwana w’umuhungu yabyaranye n’umukunzi we baheruka no kurushinga ,Imana yabashumbushije undi w’umuhugu wavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza.
Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, nibwo aya makuru yakwirakwiye nyuma yo kumenyekana ko Chioma yabyaye umwana w’umuhungu mu gihugu cy’u Bwongereza.
Si umwana wa mbere baba babyaranye kuko umuhungu bari bafitanye Ifeanyi Adeleke Jr (…)

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria David Adeleke uzwi cyane nka Davido nyuma yo guhura n’ibyago agapfusha umwana w’umuhungu yabyaranye n’umukunzi we baheruka no kurushinga ,Imana yabashumbushije undi w’umuhugu wavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza.

Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, nibwo aya makuru yakwirakwiye nyuma yo kumenyekana ko Chioma yabyaye umwana w’umuhungu mu gihugu cy’u Bwongereza.

Si umwana wa mbere baba babyaranye kuko umuhungu bari bafitanye Ifeanyi Adeleke Jr aherutse kwitaba Imana ku wa 01 Ugushyingo 2022 aguye muri piscine nyuma y’igihe gito yujuje imyaka itatu.

Kugeza magingo aya, haba ku ruhande rwa Davido cyangwa se uruhande rw’umugore we nta muntu n’umwe wari wemeza ko babyaye ariko amakuru aturuka ku bantu bari hafi ye aremeza ko babyaye umuhungu mu gihugu cy’ubwongereza.

Amakuru yakwirakwijwe cyane n’umunyarwenya ukomeye mu gihugu cya Nigeria Tatafo wanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter yifuriza ibyiza Davido ko yibarutse undi mwana.

Davido na Chioma kandi bibarutse nyuma y’uko mu minsi ishize yavuzweho imico itari myiza yo guca inyuma umugore we ku bagore nabo barenze umwe ndetse nabo akabatera inda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa