skol
fortebet

’Nzagushyira ahagaragara’ – Zari yashwanye bikomeye n’uwahoze ari umugore wa Minisitiri bapfa umugabo

Yanditswe: Wednesday 08, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Zarinah Hassan, uzwi ku izina rya "Zari the Boss Lady", yihanije inshuti ye Norma Mngoma wahoze ari umugore wa Minisitiri muri Africa y’Epfo amubwira ko azamushyira ku karubanda, nyuma y’uko uyu mugore wari usanzwe ari inshuti ye magara amuvuzeho mu kiganiro yagiranye na Lasiwe. Biravugwa ko bapfa Cedric wahoze ari umukunzi wa Zari.

Sponsored Ad

Ibi byabaye nyuma y’uko Norma asubije ikibazo kijyanye n’impamvu aba bombi batakiri inshuti mu kiganiro yagiranye Lasizwe kurubuga rwabo rwa Youtube avuga ukuri.

Zari Hassan na Cedric
Aba bombi bari gucyocyorana mu buryo bukomeye! Kuri uyu wa wa kabiri, Zari yanyuze ku mbuga nkoranyambaga abwira amagambo akomeye uyu mugore avuga ko ari inshuti mbi imwuririraho kugira ngo ibone abenshi bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gice giheruka kwerekanwa ,uyu mugore witwa Norma yabajijwe impamvu atakiri inshuti n’umunyamideli ukomoka muri Uganda witwa Zarinah maze arasubiza ati: “Ntabwo nigeze mbivugaho kandi nta nubwo abizi. Nahagaritse kuvugana na we, atangira kunyandikira ambaza icyatumye ntakimukurikirana n’icyatumye nasibye amafoto ye kugeza ubu sinigeze mubwira impamvu ”.

Zari yabwiye uyu mugore ko azamushyira kumugaragaro akamwambika ubusa

Agira ati: "Navuye mu makinamico yo gushaka amaramuko sinzongera kugira inshuti mbi nkawe. Uri hano kugira ngo ubone aba Followers. Igihe cyose nagiye ngutaginga warabyinshimiye nk’umwana ugeze mu iduka ryiza". Yakomeje avuga ko gutandukana nawe byamubereye byiza ageze aho anamubwira ko azamwambika ubuza ati: "Nzagushyira ku karubanda, nzakwambika ubusa".

Intandaro yo guterana amagambo yakomotse ku kiganiro uyu mugore aherutse kugirana na Lasiwe usanzwe ufite televiziyo ye akaba n’umukinnyi w’ama Filime. Lasizwe yabajije Norma Mngoma icyo yapfuye na Zari maze asubiza agira ati: "Nta n’ubwo abizi nahagaritse kuvugana nawe nsiba amafoto ye yose ndeka kumukurikira kandi ntabwo nigeze ngira icyo mbivugaho kuko ari inshuti yanjye. Inshuti yacu Cedric yambwiye ibyo yamvuze igihe bari muri Zimbwabwe".

Aba bombi biravugwa ko bashwanye kubera Cedric wahoze ari umukunzi wa Zari. Birashoboka ko uyu Cedric yagiye ateretana Zari n’uyu mugore ari nabyo byazamuye urwango.

Refe:https:heraldlive.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa