Umuraperi Offset yanze burundu amasezerano yo gutandukana na Cardi B yari afite agaciro ka miliyoni 10$, ahubwo agaragaza ko ashaka ½ cy’ibintu byose uyu mugore yubatse mu muziki n’ubucuruzi mu gihe bari kumwe.
Amakuru aturuka mu bantu ba hafi y’uyu muryango avuga ko Offset yifashe nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Cardi B, yaba mu muziki no mu gukina filime ku buryo yumva ko bagomba kugabana imitungo yose y’uyu mugore bakaringaniza.
Mu minsi yashize Offset yamvikanye agira ati: “Namufashije kubaka izina rye, nkwiye ½ cya byose afite ubu.” Ibi byahise biba inkuru ikomeye mu bitangazamakuru byo muri Amerika, aho benshi bibaza niba koko urukiko rwazemera ibyo uyu mugabo asaba.
Mu gihe amafaranga angana na miliyoni 10$ ari ubuzima bushya kuri benshi, Offset ngo yumva nta kintu yageraho yemeye ayo masezerano, kuko bidahwanye n’umusanzu yatanze mu mibereho no mu kazi ka Cardi B.
Cardi B ni umwe mu bagore bakize cyane muri muzika. Abarirwa mu mamiliyoni y’amadolari yavuye mu muziki, ibikorwa byo kwamamariza sosiyete nka Pepsi na Fashion Nova, imiturirwa, ubucuruzi n’andi masezerano afite amuha akayabo.
Icyakora hari abavuga ko uyu mugabo yaba agendera ku “kwihagararaho” kurusha gutekereza k’uko bizagenda mu mategeko, kuko ibyo asaba bisaba ibimenyetso byerekana uruhare rwe mu iterambere rya Cardi B.
Mu mwaka ushize wa 2024 ni bwo Cardi B na Offset batandukanye mu buryo bweruye, batangira inzira zo kugana inkiko baka gatanya.
Muri Gicurasi 2025, Offset wanahoze mu itsinda rya Migos yandikiye urukiko arusaba ko Cardi B yajya amuha amafaranga yo kumufasha mu mibereho ya buri munsi.
Ibi Offset yasabaga bisanzwe bizwi nka ‘Spousal Support’, ni amafaranga umugore cyangwa umugabo yishyura uwo batandukanye kugira ngo amufashe mu mibereho ya buri munsi nyuma yo gutandukana.
Cardi B na Offset batangiye gukundana mu mpera za 2016, barushinga muri Nzeri 2017. Batandukanye muri Kanama 2024 ari na bwo uyu muraperikazi yatse gatanya.
Bari bamaze kubyarana abana batatu. Muri abo harimo Kulture w’imyaka irindwi, Wave ufite ine na Blossom ugiye kuzuza umwaka.
Offset aheruka kwandikira urukiko ashaka ko abana bose babagiraho uburenganzira bungana, gusa bakabana na nyina.
Kuri ubu, Cardi B aritegura kwibaruka umwana we na Stefon Diggs yasimbuje Offset.
Offset na Cardi B bamaze iminsi bashyiditse mu nkiko
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *