skol
fortebet

Okkama yavuze ku mashusho ye na Shaddyboo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri kuzamukana neza muri muzika nyarwanda Okkama yavuze byinshi ku mashuhso yasakajwe ku mbugankoranyambaga arikumwe na Shaddyboo , avuga ko yishimiye ibihe yagiranye nawe mu birori byo gutaha Hotel ya The Keza, no kwishimana n’uyu mugore wujuje abantu miliyoni bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 12 Werurwe 2022, aho Shaddyboo yagaragaye yahuje urugwiro na Okkama ndetse barabyinana, mbere y’uko banagaragara bari gusangira.
Abajijwe niba yari azi ko (...)

Abajijwe niba yari azi ko bafatwaga amashusho n’amafoto, Okkama yagize ati “Hoya, gusa nta n’ikibazo kirimo, erega Shaddyboo ni umuntu mwiza gusangira nawe nta kibazo mbibonamo. Nta muntu utakwifuza kugirana ubushuti nawe kuko ni inshuti nziza.”

Okkama yavuze ko yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza abantu miliyoni bakurikira Shaddyboo kuri Instagram kuko yari yamutumiye, kandi iyi ikaba ari intambwe ikomeye yari yagezeho.

Ati “Ni iby’agaciro gushyigikirana kuko twese tuba mu ruganda rumwe, uko namushyigikiye ni ko wenda nawe azabigenza mu gihe nzaba mukeneye.”

Okkama ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, yakoze indirimbo zirimo; Puculi, Toto na Iyallah.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa