Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Stanley Omah Didia, uzwi cyane ku izina rya Omah Lay, yongeye gutera impungenge abakunzi be nyuma yo gutangaza ko yongera kugarizwa n’ihungabana rikomeye.
Abinyujije ku rubuga rwa Snapchat, Omah Lay wamenyekanye cyane ku ndirimbo yise ’Soso,’ yasobanuye ko ikibazo cye gishya gishingiye ku masezerano y’ubucuruzi bw’umuziki no ku masezerano yasinyanye na kompanyi imufasha mu kazi ke ka muzika.
Yavuze ko ibi byatumye yicuza cyane, ashinja umuyobozi we ndetse nawe ubwe yishinja kuba akiri muto yarashyize umukono ku masezerano atatekerejweho bihagije.
Mu magambo y’icyongereza yuzuyemo agahinda n’umujinya, Omah Lay yanditse ati: “Fk contracts. Fk labels. Fk the music business. Fk my younger self. F**k my manager. Mana ndagusabye, ndi kongera gutakaza ubwenge bwanjye.”
Aya magambo akomeye yayanditse nyuma y’igihe gito atandukanye n’umujyanama we, Muyiwa Awoniyi. Nubwo uyu mujyanama yari yatangaje ko batandukanye mu bwumvikane no mu ituze, mugenzi wa Omah Lay bahuriye muri label imwe, Kaestyle, yahishuye ko ahubwo Awoniyi yirukanywe.
Si ubwa mbere Omah Lay agaragaje ibibazo by’ihungabana. Mu 2022, ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise “Boy Alone” ku itariki ya 15 Nyakanga, yavuze cyane ku bibazo yari arimo kunyuramo byo guhangana n’agahinda gakomeye. Nyuma y’iminsi mike, ku ya 18 Nyakanga, yanditse kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter) ko ihungabana rye ryakomeye cyane nyuma yo kugira umubano wihariye n’umuganga wamufashaga mu by’ubuzima bwo mu mutwe (therapist).
Ibi bihe bishya Omah Lay yisanzemo byongeye guteza impungenge mu bakunzi be n’inshuti ze, benshi bakaba basaba ko yahita asaba ubufasha bwihariye mu rwego rw’ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo atisanga mu bihe bibi biruseho. Uyu muhanzi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi mu muziki wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga, arasabwa kurushaho kwita ku buzima bwe bw’umutima n’imitekerereze.
Omah Lay yongeye kugaragaza ibibazo by’ihungabana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *