skol
fortebet

Oprah wabyaranye Katauti yasangije Umuhungu we uburyo yashenguwe n’urupfu rwa se

Yanditswe: Monday 15, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Irene Pancras Uwoya yamenyekanye mu Rwanda nyuma yo kurushingana n’uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana muri 2017, yasangije umuhungu we agahinda yatewe no kubura se ,umubyara amuhamiriza ko Imana imuhaye amahirwe yo kuzura umuntu umwe ku Isi yazura uwahoze ari umugabo we. Oprah yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuhungu we Ndikumana Krish yabyaranye na Ndikumana Hamad Katauti.
Muri iki kiganiro cyiswe ‘The Sentence’, Ndikumana Krish yumvikanye (...)

Sponsored Ad

Irene Pancras Uwoya yamenyekanye mu Rwanda nyuma yo kurushingana n’uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana muri 2017, yasangije umuhungu we agahinda yatewe no kubura se ,umubyara amuhamiriza ko Imana imuhaye amahirwe yo kuzura umuntu umwe ku Isi yazura uwahoze ari umugabo we.

Oprah yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuhungu we Ndikumana Krish yabyaranye na Ndikumana Hamad Katauti.

Muri iki kiganiro cyiswe ‘The Sentence’, Ndikumana Krish yumvikanye abaza nyina ibibazo bitandukanye by’umwihariko ibijyanye n’umubano yari afitanye na se witabye Imana mu 2017.

Kimwe mu bibazo uyu muhungu abaza nyina ni ikijyanye n’uburyo yamenyanye na se. Mu gusubiza, Irene Uwoya yavuze ko yamenyanye na Katauti nyuma yo kumubona muri filime yakinnyemo yitwa Oprah.

Ati “Njye na papa wawe mu by’ukuri yambonye muri filime ya Oprah nyuma aza kunshaka binyuze muri Raymond Kigosi, arambona ubundi dutangira kuganira. Ibyabaye byose byasaga n’ubufindo, byari byiza.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko iyo arebye umuhungu we amwibutsa Se Katauti.
Ati “Iyo nkurebye, mbona nyakwigendera Hamad (Katauti) muri wowe, mbona uri ikintu cy’ingenzi yansigiye. Mbona ko yansigiye umugisha n’ikintu cy’agaciro, nsanga yarampaye ibyishimo n’impamvu yo gukomeza kubaho.”
Irene Uwoya yavuze ko mu gihe yabanye na Katauti yakunze ko uyu mugabo yamushyigikiye mu kazi ke ko gukina filime, ndetse nawe akagerageza kumuba hafi mu gihe yakinaga umupira w’amaguru muri Chypre.
Ndikumana Krish yakomeje abaza nyina umuntu umwe ashobora kuzura mu bapfuye mu gihe yaba ahawe ubwo bushobozi n’Imana.
Mu gusubizwa, Irene Uwoya ati “Nahitamo papa wawe kandi twakongera kuba umuryango. N’ubu ndacyafite uburibwe kandi ndamukumbura.”

Irene Uwoya yavuze ko nubwo hashize igihe Katauti apfuye ataramwibagirwa ariko yatangiye n’urugendo rwo gukomeza kubaho ubuzima bwe atamufite.

Hamad Katauti wakanyujijeho mu Rwanda nk’umukinnyi w’Umupira w’Amaguru ndetse n’umutoza wungurije wa Rayon Sports yatabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo mu 2017 azize urupfu rutunguranye.

Nubwo Irene Uwoya yatangaje ibi, mbere y’urupfu rwe, Katauti yari amaze iminsi atangarije IGIHE ko ko iby’urugo rwe na Irene Uwoya byamaze kurangira gusa yanze kuvuga byeruye icyateje ubwumvikane buke hagati yabo.

Irene Pancras Uwoya na Hamad Ndikumana ‘Katauti’, ubukwe bwabo bwatashye kuwa 11 Nyakanga 2009 , ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ni ubukwe bwakoze amateka akomeye kuko bwanditswe mu binyamakuru bitandukanye ko ari bwo buhenze kurusha ubw’ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania muri icyo gihe. Ubu bukwe bwatwaye 80,000,000 z’amashilingi ya Tanzania.

Uwoya n’umugabo we Katauti bagiye bagirana ibibazo bikomeye birimo no gutandukana bakongera bagasubirana, gucana inyuma, kurwana , intonganya za hato na hato n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa