skol
fortebet

Oprah washwanye na Katauti yarongowe n’undi mugabo-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuwa 27 Ukwakira 2017, nibwo Irene Uwoya wamamaye nka Oprah washwanye n’umukunnyi Ndikumana Hamad Katawuti, yarushinganye n’umuririmbyi wo mu gihugu cya Tanzania witwa Dogo Janja w’imyaka 23 y’amavuko.
Irene Uwoya w’imyaka 29 y’amavuko wavuzweho gukundana n’abagabo benshi yanditse kuri instagram avuga ko ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo w’inzozi ze.Yakomeje avuga ko nan’ubu akirimo kurira amarira y’ibyishimo kuko atarumva neza ko azabana ubuzima bwe bwose na Dogo Janja. (...)

Sponsored Ad

Kuwa 27 Ukwakira 2017, nibwo Irene Uwoya wamamaye nka Oprah washwanye n’umukunnyi Ndikumana Hamad Katawuti, yarushinganye n’umuririmbyi wo mu gihugu cya Tanzania witwa Dogo Janja w’imyaka 23 y’amavuko.

Irene Uwoya w’imyaka 29 y’amavuko wavuzweho gukundana n’abagabo benshi yanditse kuri instagram avuga ko ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo w’inzozi ze.Yakomeje avuga ko nan’ubu akirimo kurira amarira y’ibyishimo kuko atarumva neza ko azabana ubuzima bwe bwose na Dogo Janja.

Yagize ati “I married the man of my dreams @dogojanja I am still crying happy tears I love you and I am excited to spend the rest of my life with you”.Tugenekereje mu Kinyarwanda,ati “Nashyingiranwe n’umugabo w’inzozi zanjye, na n’ubu ndacyarira amarira y’ibyishimo. Dogo Janja ndagukunda kandi mfite amashyushyu yo kumarana iminsi yose y’ubuzima bwanjye isigaye nawe”

Yakirijwe ibitekerezo by’abafana bamubwiraga y’uko atigeze akunda Katauti kuko atari kwihutira gushinga urugo ahubwo ko yari kubanza gukemura ikibazo yagiranye n’umugabo we.

Dogo Janja wavutse yitwa Yousouf Enow Pierre wakoze ubukwe na Oprah wavutse yitwa Sheillah Pankras Uwoya, ni umuhanzi muri Tanzania ndetse yakoze indirimbo zakunzwe cyane nka ‘Ngarenaro’ n’izindi.

Uretse Oprah washyize hanze amafoto y’ubukwe bwabo nabwo abinyujije kuri instagram biragoye kubona andi mafoto mu bitangazamakuru ndetse na Dogo Janja ntiyigeze agaragaza ko yakoze ubukwe.

Tukwibutse ko Irene Uwoya na Katawuti babyaranye umwana umwe w’umuhungu witwa Krish.Irene Uwoya wamenyekanye cyane nka Oprah mu mafilime yo muri Tanzania (Bongo Movies) yashakanye na Ndikumana Hamadi Katauti muri 2009 ubwo yari agifite imyaka 21 y’amavuko.

Ndikumana Hamad Katauti wamamaye muri ruhago mu Rwanda aherutse kuvuga ko afite urwibutso rukomeye ku mugore we Oprah wamaze gutandukana nawe , ngo mu gitondo yibuka ko yajyaga ahabwa icyayi n’umugore we akiri mu buriri.

Muri Gashyantare 2017 nibwo Katauti yemeje ko yatandukanye burundu n’umugore we Irene Uwoya[Oprah], inkuru y’isenyuka ry’uru rugo yaherukaga kumvikana muri Nyakanga 2016.

Katauti wamaze kugirwa umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko umwaka wa 2008 ari umwaka adateze kuzibagirwa kuko aribwo yakoranye ubukwe n’umunya-Tanzaniyakazi Oprah ndetse baje no kubyarana umwana umwe.

Uwoya n’umugabo we Katauti bagiye bagirana ibibazo bikomeye birimo no gutandukana bakongera bagasubirana, gucana inyuma, kurwana , intonganya za hato na hato n’ibindi.
REBA AMAFOTO:


Oprah yahamije ko yabonye ’Umugabo w’Inzozi ze’


Uyu niwe Dogo Mjanja warushinganye na Irene Uwoya


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa