skol
fortebet

Oprah wahoze ari umugore wa Katauti agiye kurongorwa n’undi mugabo wa 4[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime wo muri Tanzania, Irene Uwoya wamamaye nka Oprah ari kwitegura ubukwe n’umugabo wa kane nyuma yo gutandukana na nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, Dogo Janjan ndetse n’uwo bari baherutse gukora ubukwe.
Oprah ubwo yakoraga ubukwe n’umuzungu baherukanaga
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Irene Uwoya yasangije abakunzi be amafoto ubona ko ari mu birori maze abwira abakunzi be ko ari kwitegura ubukwe bwe. Ni inkuru yasamiwe hejuru n’abantu batandukanye, kuko yahise (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime wo muri Tanzania, Irene Uwoya wamamaye nka Oprah ari kwitegura ubukwe n’umugabo wa kane nyuma yo gutandukana na nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, Dogo Janjan ndetse n’uwo bari baherutse gukora ubukwe.

Oprah ubwo yakoraga ubukwe n’umuzungu baherukanaga

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Irene Uwoya yasangije abakunzi be amafoto ubona ko ari mu birori maze abwira abakunzi be ko ari kwitegura ubukwe bwe. Ni inkuru yasamiwe hejuru n’abantu batandukanye, kuko yahise inemezwa na Wasafi Tv, ivuga ko Irene Uwoya agiye gukora ubundi bukwe.

Ubwo yaherukaga gukora ubukwe, yari yabugize ibanga ariko amafoto y’uyu mugore w’icyamamare byarangiye akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye barimo abo bahuje umwuga wo gukina filime bamwifuriza kuzagira urugo rwiza.

Aya mafoto agaragaza Oprah yambaye ikanzu y’umweru y’abageni ari kumwe n’umugabo w’umuzungu n’abandi bake, byaje kumenyekana ko yakoze ubukwe mu ibanga n’ubwo nyuma nabyo byaje kurangira.


Nta mazina cyangwa indi myirondoro iramenyekana y’uyu mugabo wa kane wiyemeje kubana n’uyu mugore wabyaye. Irene uwoya yari amaze iminsi ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n’umuryango we ndetse n’umwana we w’imfura, bari mu birori ubona ko bihuje umuryango.

Mu 2009 nibwo Irene Uwoya yakoze ubukwe n’uwari umukinnyi mpuzamahanga wakiniraga ikipe y’u Rwanda, Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, bwanditse amateka akomeye muri Tanzaniya dore ko ari bwo bwari buhenze kurusha ubw’ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzaniya muri icyo gihe. Bakoresheje agera kuri 80,000,000 z’amashilingi ya Tanzaniya.

Nyuma y’ibibazo bitandukanye bagiye bagirana bishingiye ku gucana inyuma, batandukanye mu 2017 bamaze kubyarana umwa umwe w’umuhungu witwa Ndikumana Krish.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa