skol
fortebet

Otile Brown uherutse gusibirwa indirimbo yakoranye na Meddy yabivuzeho

Yanditswe: Monday 11, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Otile Brown wo muri Kenya umaze kumenyakana Cyane mu Rwanda kubera indirimbo yakoraye n’abahanzi nyarwanda aribo The Ben na Meddy yagize icyo atangaza nyuma y’uo ibihangano bye byasibwe ku rubuga rwa Youtube birimo na Dusuma yakoranye na Meddy.

Sponsored Ad

Dusuma n’imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri aka karere ka Africa y’Iburasirazuba by’umwihariko mu Rwanda no muri Kenya. Dusuma yasibwe imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 25,nubwo itigeze ikorerwa amashusho ya nyayo ku mpamvu zitamenyekanye.

Iyi ndirimbo ya Otile brown na Meddy iri muzatumye Otile Brown amenyekana cyane mu Rwanda ndetse yafashije Meddy kwigarurira imitima ya benshi mu banya-Kenya.

Mubutumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Otile Brown yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, abamenyesha ko ibihangano bye byasibwe atabajijwe ndetse atabizi, icyakora yizeza abakunzi be ko hakomeje ibiganiro byazamufasha kugarura indirimbo ze.

Yagize ati “Turashaka kubamenyesha ko ibihangano byacu byasibwe ku rubuga rwa Youtube tariki 6 Ukwakira 2021, tutamenyeshejwe […] ntabwo twavuga impamvu yatumye indirimbo zacu zisibwa, icyakora turabizeza ko abanyamategeko bakomeje kubikurikirana.”

Uyu muhanzi yaboneyeho gusaba imbabazi abakunzi be ku bw’ibi bibazo byabayeho, abizeza ko bafite icyizere ko bizakemuka.

Indirimbo za Otile Brown zasibwe zirimo; Dusuma, Chaguo la moyo, Baby Love, Watoto na pombe, In love, Samantha, Aiyana, Crush, Regina, Ndagukunda na Jamila.

Otile Brown benshi bamumenye mu muziki w’u Rwanda ubwo yakoranaga indirimbo na The Ben ‘Can’t get enough’ na ‘Dusuma’ yakoranye na Meddy.

Otile Brown yavuze ko itsinda ry’abanyamategeko be bari gukurikirana ikibazo cy’isibwa ry’indirimbo ze kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa