skol

P.Diddy yongeye gutakamba ngo arekurwe vuba mbere yo gukatirwa

Yanditswe: Tuesday 23, Sep 2025

featured-image

Umuraperi w’icyamamare, Sean ‘Diddy’ Combs, wahamijwe ibyaha by’ubusambanyi, yasabye mu rukiko ko yarekurwa vuba mbere y’uko akatirwa gufungwa burundu cyangwa guhabwa igihano.

Mu nyandiko yoherejwe mu rukiko ku wa Mbere, abunganira Diddy basabye ko kubera ko yahanaguweho ibyaha bikomeye byo gucuruza abagore, igihano cyatanzwe kigomba kuba gito kurusha icyo yari yasabiwe. Bavuze ko mu myaka ibiri ishize, izina rye n’akazi ke byangiritse bikomeye, kandi amaze umwaka umwe mu gereza ikomeye muri Amerika akoraa uko ashoboye ngo ahangane n’igihano yahawe.

Abunganira Diddy basobanuriye urukiko ko igihe amaze muri Metropolitan Detention Center muri Brooklyn, New York, cyamubereye igihano gihagije, ariko cyarimo ingorane zikomeye zirimo kubura amazi meza, kurya ibiribwa bitujuje intungamubiri, ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe butameze neza, aho yashyizwe ku murongo wihariye wo kwirinda kwiyahura. Bityo ngo igihano cy’amezi 14 gusa cyaba gihagije kandi gihwanye n’icyo akwiye.

Mu nyandiko zabo kandi, abunganira Diddy bashimangiye ko imyitwarire ye yahindutse cyane mu gihe amaze muri gereza, yitabiriye gahunda z’imyitwarire n’ubuzima bwo mu mutwe, kandi basangije urukiko ibaruwa zisaga 75 yohererejwe n’umuryango we, abana be barindwi n’inshuti ze. Harimo kandi ibaruwa y’uwahoze ari umukunzi we, Virginia Huynh, wari waramuvuzeho ibikorwa by’akarengane mu bihe byashize.

Ku itariki ya 2 Nyakanga, Diddy yahamijwe ibyaha bibiri byo kwishyura ibikorwa by’ubusambanyi, buri kimwe gifite igihano gishobora kugera ku myaka 10. Akiri mu manza, aracyafite izindi nyinshi zirimo ibirego by’ubusambanyi n’ibindi byaha, byose ahakana. Gukatirwa kwe biteganyijwe ku ya 3 Ukwakira.

Umuraperi Diddy yasabye kurekurwa mbere y’uko igihe cye cyo kurekurwa kigera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa