skol

Papa Cyangwe bwambere agiye gukorera indirimbo hanze y’u Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 13, May 2021

Umuhanzi uri mubangezweho muri iyi minsi Uwiringiyimana Lewis wamenyekanye ku izina rya Papa Cyangwe , bwa Mbere yerekeje muri Tanzania aho agiye gufatira amashusho y’indirimbo ze shyashya.

Ku munsi w’ejo tariki ya 12 gicurasi mu masaha y’igicamunsi nibwo Papa Cyangwe n’itsinda ryamuherekeje bagiye i Dar es Salaam huri Tanzaniya gufatirayo amashusho y’indirimbo ze nshya.

Papa Cyangwe ari I Kanombe yerekeje Tanzania
Mu kiganiro umuvugizi we Rocky yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko agiye mu bikorwa by’ubuhanzi kandi yizeye neza ko ibyamujyanye bizatanga umusaruro mu iterambere ry’umuziki we.

Rocky Kimomo wamamaye mu gasobanuye yagize ati"Nibyo yagiye muri Tanzania gukora amashusho y’indirimbo ye nshya ariko afite n’indi mishinga azakorerayo. Ntabwo twifuza kubitangaza nonaha ariko mu minsi iri imbere yatangiye wenda akazi muzabona amakuru arambuye.”

Papa Cyangwe uri mu bahanzi bari kuzamukana amashagaga akunzwe n’abatari bake mu rubyiruko mu ndirimbo zirimo Ngaho, Imbeba yakoranye na Igor Mabano, ‘Kuntsutsu’ yakoranye na Juno Kizigenza n’izindi zirimo ‘Sana’ aherutse gusohora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa