skol
fortebet

Pasiteri wigenga wasezeranyije Gaby n’umugore we yanasezeranyije Knowless, Itorero ry’Abadiventisiti ryamwamaganiye kure

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda ryasohoye itangazo rigaragaza ko batemera ibyakozwe n’uwasezeranyije Umutare Gaby n’umukunzi we baherutse kurushinga.
Ibi bitangajwe nyuma y’ibyumweru bibiri ubukwe bubaye ndetse Umutare na Joyce Nzere batangiye ukwezi kwa bucyi nk’uko bigaragara mu mafoto bagiye bashyira hanze.
Abadiventisiti bavuze ko uwabikoze batamutumye. Aba bombi basezeraniye ahatari mu rusengero ku itariki 16 Nyakanga 2017, imihango ibera i Kibagabaga ahitwa Black (...)

Sponsored Ad

Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda ryasohoye itangazo rigaragaza ko batemera ibyakozwe n’uwasezeranyije Umutare Gaby n’umukunzi we baherutse kurushinga.

Ibi bitangajwe nyuma y’ibyumweru bibiri ubukwe bubaye ndetse Umutare na Joyce Nzere batangiye ukwezi kwa bucyi nk’uko bigaragara mu mafoto bagiye bashyira hanze.

Abadiventisiti bavuze ko uwabikoze batamutumye. Aba bombi basezeraniye ahatari mu rusengero ku itariki 16 Nyakanga 2017, imihango ibera i Kibagabaga ahitwa Black & White Kiberinka Hotel.

Gaby na Joyce Nzere, basezeranyijwe na Pasiteri Dr. Rusine Joshua wahoze mu Itorero ry’Abadiventisiti akaza kurivamo ku mpamvu zitandukanye akaba umushumba wigenga.

Abakurikirana hafi ibyerekeye imyidagaduro bibuka neza ko Dr.Rusine Joshua, ariwe wavugishije abantu ubwo yasezeranyaga Knowless na Clement icyo gihe byavugwaga ko yabikoze kubera Knowless yari atwite ndetse abapasiteri barimo Mpyinsi bari beruye ko badashobora gusezeranya umukobwa utwite.

Gaby urushwa imyaka icyenda n’umukunzi we nk’uko bivugwa ndetse twanabibagejejeho mu nkuru yacu yatambutse.Umuryango.rw, ufite kopi y’Itangazo ryasinyweho n’Umuyobozi ushinzwe Itumanaho mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, Onesphore Yadusoneye.

Rivuga ko ubukwe bwa Umutare Gaby na Joyce Nzere ’uwabusezeranyije yabikoze ku giti cye’ bikaba bitagomba kwitirirwa iryo torero.Ngo amahame y’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi ku birebana no gusezeranya ubukwe bwemewe avuga ko ‘bibera mu rusengero rwerejwe uwo muhango kandi mbere y’uko buba bukarangwa inshuro eshanu imbere y’abizera b’iryo Torero ndetse bugasezeranywa n’umupasiteri ubifitiye ububasha.’

Yadusoneye yakomeje agira ati “ Ubwo bukwe uwabusezeranyije yabikoze ku giti cye bityo ntibigomba kwitirirwa Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda.”

Ubwo yasezeranyaga Knowless na Clement, Pasiteri Dr.Rusine Joshua yavuze ko nta gitangaje kuba yarabikoze Itorero ry’Abadiventisiti ryarabangiye gusezerana. Ngo ibyo kuba umugeni yararushinze atwite asanga nta muntu wagakwiriye kubibonamo icyaha.

itorero ry’Abadiventisite bavuze ko batemera uwasezeranyije umutare Gaby na Joyce Nzere

Pasiteri Rusine Joshua ni muntu ki ?

Yabaye umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi mu Ntara y’ Uburengerazuba ‘West Field’ (Diocese) yaje guhagarikwa kuri iyi mirimo asimbuzwa Pasiteri Ngamije Dan.

Magingo aya ni umukozi muri Kaminuza yigenga y’Abadiventiste i Gitwe mu Karere ka Ruhango. Tariki ya 3 Mutarama 2011 nibwo yasezeye mu Itorero ry’Abadiventiste. Avuga ko ngo yabikoze “kubera ko umugambi itorero ryatangiranye nabonaga atari wo rifite ubu.”

Dr.Rusine Joshua nta torero agira abarizwamo gusa yemera ko ari umukirisitu kandi wuzuza neza inshingano Imana imusaba.

Ibitekerezo

  • ibi ntacyo bivuze kuba yemewe cyangwa atemewe icyiriho ni uko aba bashatse gusezerana imbere y’Imana kdi bivuye mu mitima yabo igikomeye rero ni uko Imana yabakiriye kurenza uko byakiriwe n’abantu,ikindi itangazamakuru rihora ritinda ku myaka y’abageni ese ibi ko ari ibyo mu afrika ahari ni iyihe myaka itemerwe gushyingiranwaho hagati y’umugore n’umugabo?ese kuba umugore yaruta umugabo bituma batabyara?bitera ingaruka mu bo babyaye? cg ni ukugirango inkuru yanyu isomwe na benshi mbona abanyamakuru bamwe mutari mature,mujye mugerageza gusirimuka mu mitwe cg mwegere impuguke mwumve icyo zibivugaho sinon,sinzi icyo muba mushaka kwerekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa