Patient Bizimana yagaragaje akanyamuneza yatewe na Yubile y’ imyaka 50 ababyeyi be bamaze babana
Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016
Patient Bizimana uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, yashimishijwe cyane no kubona ababyeyi be bujujye Yubile y’imyaka 50 babana mu mahoro no mudendezo.
Abinyujije ku rukuta rwa facebook, Patient yanditse amagambo yishimwe ku mana anashyiraho amafoto agaragaza ababyeyi be ubwo bishimigara iyo myaka bamaze babana mu rukundo rwuzuye umunezero.
Yanavuze ko imibanire y’ababyeyi be yatumye n’abana babo bisanga muri iyo ndorerwamo.
yagize ati : "Icyubahiro kibe (...)

yagize ati : "Icyubahiro kibe icy’Imana... Umuryango wanjye wizihije isabukuru y’imyaka 50 bamaze bakoze ubukwe, ibirori bya Yubile y’ababyeyi banjye, sinabona amagambo asobanura ibyiyumviro mfite. Ndashimira Imana ibasha gukora ikintu gikomeye nk’iki... Ndabishimiye babyeyi banjye kuba mwarabashije gukomeza kubaha ibyo Imana ibasaba, haba mu bihe by’akababaro n’ibyishimo. Icyari kibibateye, cyari ugushimisha abana banyu n’abandi bo mu muryango nk’uko bimeze uyu munsi. Ijambo rigaragara nk’irigufi ariko rinini kandi rirerire mu mutima wanjye, ni MWARAKOZE, mbivuganye urukundo rumvuye ku ndiba y’umutima"
Ubwo ni bwo butumwa Patient Bizimana yandiste ashimira ababyeyi bakomeje gutanga urugero rwiza.
Patient Bizimana ati "Ubwo buntu burandenze, (ubuntu bw’ Imana)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *