skol
fortebet

Patient yasoje urugendo rw’ibitaramo i Burayi-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 13, Nov 2017

Sponsored Ad

Umurambyi Patient Bizimana yamaze gusoza urugendo rw’ibitaramo yakoraga i Burayi aho yasoreje mu gihugu cy’U Bubuligi, ni ibintu uyu muhanzi asobanura ko Imana yigaragaje muri urugendo avuga ko rwagenze neza.
Iki gitaramo yakoze kuwa 11 Ugushyingo 2017 gikubiye mu minsi 30 yari amaze i Bulayi mu ivugabutumwa aho yanyunze mu bihugu bitandukanye byo kuri mugabane.Yakoze ivugabutumwa mu bihugu birimo Finlande, u Busuwisi n’ahandi.
Iki gitaramo gisoza urugendo rwe kitabiriwe n’abantu benshi (...)

Sponsored Ad

Umurambyi Patient Bizimana yamaze gusoza urugendo rw’ibitaramo yakoraga i Burayi aho yasoreje mu gihugu cy’U Bubuligi, ni ibintu uyu muhanzi asobanura ko Imana yigaragaje muri urugendo avuga ko rwagenze neza.

Iki gitaramo yakoze kuwa 11 Ugushyingo 2017 gikubiye mu minsi 30 yari amaze i Bulayi mu ivugabutumwa aho yanyunze mu bihugu bitandukanye byo kuri mugabane.Yakoze ivugabutumwa mu bihugu birimo Finlande, u Busuwisi n’ahandi.

Iki gitaramo gisoza urugendo rwe kitabiriwe n’abantu benshi nk’uko bigaragazwa n’amafoto yashyize hanze akaba yari yabiteguye mu cyiswe ’umugoroba udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana’ kiba cyabereye mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles.

Muri iki gitaramo kandi Patient yafashijwe na Dudu T. Niyukuri na we uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana; Korali Sion yo mu Itorero Assemblée des Rachetés na Groupe de Louange CEP, kizabera kuri Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles.

Byari ibicika muri iki gitaramo...
Yanditse kuri Facebook ashima buri wese kubw’amasengesho ye yatumye igitaramo cye kigenda neza. Yashimiye bikomeye abamwakiriye kuva atangiye uru rugedo kugeza asoje.

Yagize ati “ Ndabashimiye mbikuye ku mutima mwese twabanye mu kuramya Imana mu buryo bwimbitse kandi nashimye uburyo mwanyakiriye....Abansengeye,abanyandikiye ntarasubiza niteguye gusubiza vuba....Imana ibahe umugishaaaa ntacyo nabona mbaha gusa Amahoro n’umugisha Imana itanga ubomeho."

Mu rugendo rwe i Burayi, Bizimana w’imyaka 30 y’amavuko yakoreye igitaramo mu Bubiligi ku ya 7 Ukwakira 2017. Yanakoze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Ibihe’ yafatiye mu Mujyi wa Maastricht mu Buholandi n’i Paris mu Bufaransa.

Abantu bitabiriye

Patient yashimye buri wese wabashije kumusengera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa