skol
fortebet

Peace Jolis na Jean Luc bazatarama mu birori byateguwe na TEDGA’S Hall

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

TEDGA’S Hall” iherereye mu Akarere ka Kicuro yateguye ibirori byo gusabana no gusangira n’inshuti n’abavandimwe byiswe “ Friends and Family Christmas Dinner & Disco”
Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016, nibwo ibi birori biteganyijwe kuba nk’uko Niyomungeri Teddy Marie Therese yabihamirije ikinyamakuru Umuryango.rw. Yavuze ko ari umunsi mwiza wo kwishimira ivuka rya Yezu ari nako bazirikana abashaka aho gusohokera. Yagize ati "Nk’uko ari umunsi w’ibyishimo twifuje ko abantu nibava gusenga no mu bindi (...)

Sponsored Ad

TEDGA’S Hall” iherereye mu Akarere ka Kicuro yateguye ibirori byo gusabana no gusangira n’inshuti n’abavandimwe byiswe “ Friends and Family Christmas Dinner & Disco”

Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016, nibwo ibi birori biteganyijwe kuba nk’uko Niyomungeri Teddy Marie Therese yabihamirije ikinyamakuru Umuryango.rw. Yavuze ko ari umunsi mwiza wo kwishimira ivuka rya Yezu ari nako bazirikana abashaka aho gusohokera.

Peace mu bazataramira abazitabira ibirori bya TEDGA’S Hall

Yagize ati "Nk’uko ari umunsi w’ibyishimo twifuje ko abantu nibava gusenga no mu bindi bikorwa bitandukanye bazaza bagasangira bakanishimana."

Ahazabera ibirori hamaze iminsi hategurwa

Ibi yabishimangiye avuga ko kuri uwo munsi aba ari igihe gikwiye cyo kwishimana kuko akenshi mu buzima bwa buri munsi abantu baba bahugiye mu bikorwa bitandukanye.

Abazitabira ibyo birori bazigira n’Amahirwe yo gutaramirwa n’Abahanzi bakomeye nka Peace Jolis [uzwi mu ndirimbo ‘Mpamagara’, ‘Musimbure’, ‘Nakoze Iki’ na Ferrari ikunzwe muri iki gihe] n’itsinda rya muzika rya Tresor ndetse n’umuhanzi witwa Jean Luc [amaze gusohora indirimbo eshatu harimo ebyiri ze bwite yakoze mbere yo gutsinda irushanwa rya King James n’indi nshya yitwa ‘Nimpagera’].

Ishimwe, w’imyaka 20 ni umwe mu bahanzi bashya bigaragaje nk’abanyempano

Niyomungeri avuga ko aba bahanzi batazaririmba indirimbo zabo gusa. Anavuga ko bazaririmba n’iz’abandi bahanzi zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kwerekana ubudasa bw’ibirori.

Ngo hazaha hari imikino y’abana mu rwego rwo kugira ngo nabo bazishime ku munsi mukuru nk’uwo .Kwinjira muri icyo gitaramo tike zimwe zizwi nka Diamond tickets abantu 6 bazishyira hamwe bakicara ku meza imwe bazishyura ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Buri wese azahabwa ibinyobwa bitatu azahitamo ku meza hakazaba hanariho icupa ry’inzoga ya Black Label, Martin n’iry’umuvinyo wera cyangwa utukura ( Red or White Wine”.

Batandatu bazishyira hamwe bakicara ku meza imwe bazishyura ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda ( Platinum Tiket) buri wese azahabwa ibinyobwa bitatu ahisemo ariko ku meza hazaba hariho icupa rya Martin n’icupa ry’umuvinyo wera cyangwa utukura.

Umuntu uzishyura ibihumbi tike y’ibihumbi 35 by’amafaranga y’u Rwanda azahabwa ifunguro, ibinyobwa bitatu azahitamo n’icupa ry’umuvinyo wera cyangwa utukura.
Uretse ibi, Niyomungeri yavuze ko abazitabira bose ibyo birori ku meza bazicaraho bazahabwa ifunguro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa