Perezida Tinubu yashimiye 2Baba wahesheje ishema Afurika
Yanditswe: Saturday 20, Sep 2025
Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yifurije umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Innocent Idibia uzwi cyane ku izina rya 2Baba, isabukuru nziza y’imyaka 50, amushimira uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere umuziki wa Nigeria no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byatangajwe ku wa Gatanu mu itangazo ryasohowe n’Umujyanama we mu by’itangazamakuru n’ubwunganizi mu bitekerezo, Bayo Onanuga.
Perezida Tinubu yavuze ko 2Baba ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Nigeria, kubera ubuhanzi budasanzwe, ubwitange ndetse n’umwuka wo kudacogora, byose bikaba bihuriza ku ndangagaciro zigaragaza Umunya-Nigeria nyakuri.
Yagize ati: “Mu gihe kirenga imyaka 20, 2Baba yahumurije Nigeria n’isi yose mu ndirimbo zibyinitse n’izifite ubutumwa, akurikirwa n’urubyiruko rwinshi rwamwigiyeho, anazamura ibendera rya Nigeria mu ruhando mpuzamahanga.”
Perezida yanibukije ko indirimbo ye y’ibihe byose ’African Queen’ yabaye igihangano kidasaza cyafashije kumenyekanisha ubwiza bw’umuziki wa Afurika ku isi yose, ishyira Nigeria ku isonga ry’ibihugu byubatse izina rikomeye mu myidagaduro mpuzamahanga.
Isabukuru ya 2Baba ikomeje kuba impamvu y’ibyishimo no kwishimirwa n’abafana be, bagenzi be mu muziki ndetse n’inshuti ze, bose bamushimira uburyo yakomeje kuba intangarugero mu kurinda no guteza imbere umuziki wa Afurika, ndetse no guhesha ishema igihugu cye.
Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu yifurije isabukuru nziza y’amavuko 2Baba wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Nigeria n’uwa Afurika muri rusange

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *