skol

Perezida Trump yagize icyo avuga kuri Snoop Dogg wamugaragaje amurasa mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Imyidagaduro   Yanditswe na: 16 March 2017

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yasubije umuraperi w’ Umunya – Amerika Snoop Dogg wamugaragaje mu mashusho y’ indirimbo ye nshya amusara.

Nyuma y’iminsi ibiri umuraperi Snoop Dogg Dogg ashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya Lavender, Perezida Donald Trump yasubije uyu muraperi aho ahanini yagarukaga ku gice yashyizemo arimo kumurasa.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ku wa Mbere w’iki Cyumweru, abantu benshi bayigaragaramo baba basizwe amabara aho haba harimo umwe bise Ronald Klump bigaragara ko bagerageje kumusanisha na Donald Trump perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu ni nawe uhura n’igikundi cya Snoop maze agahita ahagarikwa akazamura amaboko mu kirere nkusaba imbabazi ariko uyu muraperi agahita amurasa mu mutwe akoresheje imbunda nto(pistolet) hagasohoka igishashi cy’umutuku cyanditseho ‘Bang’, bikunze gukoreshwa mu mikino y’abana ya ‘dessins animés’.

Snoop Dogg we ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yavuze ko atashakaga guteza urujijo ahubwo yatangaga ubutumwa bw’ingirakamaro

Nk’uko byari byitezwe na benshi babonye iyi ndirimbo, byabaye ngombwa ko Trump uzwiho kutaripfana asubiza Snoop aho yavugaga ko inganzo ye isa nk’iyazimye ndetse ko iyo aza kuba yarashe Obama yari guhita afungwa. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Trump yagize ati " Uribaza uko byari kuba bimeze iyo iyi nganzo ya Snoop Dogg irimo kuzima n’ibi byose arimo, iyo aba yarashe Perezida Obama? Yari guhita ajya muri gereza!"

Ku ruhande rwa Snoop Dogg we ubwo yasohoraga iyi ndirimbo yatangarije urubuga rwa Billboard ko yashatse ahanini kuririmba ibintu biriho, ibibazo byugarije isi kurusha kuririmba yinezeza.

Yagize ati “ Ntekereza ko abantu benshi bakora indirimbo ziri aho zo kwinezeza, bakora iminsi mikuru ariko ntawita cyane ku bibazo by’ingutu …n’ibindi bibi byose byagakwiye kurindwa abantu, nuko rero nigiriye inama yo kuba mpagaritse ibyo bihangano byo mu tubyiniro ahubwo ngakora indirimbo zifite icyo zivuze muri iki gihe.”

Kanda hano urebe amashusho y’iyi ndirimbo

Src: 7sur7

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amafoto: Igikomangoma Charles yitabiriye ibirori bya Rwanda Fashion...

Mu mafoto atandukanye reba ibyaranze ibirori bya Rwanda Fashion Week...
24 June 2022 0

Kizz Daniel yahishuye ko yifuza kuririmba mu gikombe cy’Isi indirimbo ye iri...

Umuhanzi ukunzwe na benshi ukomoka mu Gihugu cya Nigeria wamamaye nka Kizz...
24 June 2022 0

Muri Miriyari zituye isi ni wowe unyura! Urukundo ruravuza ubuhuha kwa...

Ngabo Medard Umuhanzi Nyarwanda umaze kubaka izina rikomeye hano mu Rwanda...
24 June 2022 0

Urukundo rwa Diamond na Zuchu birakekwa ko rwajemo agatotsi

Nyuma y’uko Umuhanzi ukomeye muri Tanzania no muri Afurika muri rusange...
24 June 2022 0

B-Threy arashinjwa gusibisha indirimbo yari ahuriyemo na bagenzi...

Muheto Bertrand wamamaye nka B-Threy arashinjwa gusibisha indirimbo...
23 June 2022 0

Lionel Sentore ahinyuje amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugore we...

Umuhanzi mu Njyana Gakondo uzwi ku izina rya Sentore Lionel uherutse...
23 June 2022 0