skol
fortebet

Perezida wa Amerika Joe Biden n’umugore we bunamiye abaherutse kwicwa mu gitero cy’irondaruhu

Yanditswe: Wednesday 18, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden n’umugore we Jill Biden bunamiye inzirakarengane 10 ziherutse kwicwirwa mu gitero gishingiye ku irondaruhu.

Sponsored Ad

Ni igitero cyabaye kuwa 14 Gicurasi 2022 ubwo umusore w’imyaka 18 witwa Payton Gendron yinjiye mu iduka ryitwa Tops Supermarket yambaye imyenda ya gisirikare arasa abantu 13 harimo abari muri Parikingi, ndetse no mu iduka imbere 10 muri bo bahita bahasiga ubuzima batatu barakomereka.

Ibi byabereye New York mu gace ka Buffalo kiganjemo abirabura bifite aho bihuriye n’ibaruwa basanze yaranditse ivuga ko abirabura badakwiye kubaho.

Ni inkuru yababaje benshi ndetse bakomeje kugaragaza ko bifatanyije n’imiryango yasigaye.


Perezida wa Amerika Joe Biden n’umugore we Jill Biden bunamiye izi nzirakarengane ndete bagira ubutumwa bagenera abanyamerika muri rusange.

Mu butumwa Joe Biden yatanze yavuze ko ikibi kitazatsinda muri Amerika abasezeranya ko biteguye guhindura Buffalo na Amerika ahantu heza ho gutura kuruta uko hameze uyu munsi.

Umuyobozi w’umujyi wa Buffalo Byron Brown aherutse kuvuga ko ko uwarashe adakomoka mu gace ka Buffalo kandi ko kugirango ahagere byamutwaye amasaha menshi.

Kugeza ubu amakuru ahari nuko uwarashe yafashwe arimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa