Perezida Zuma yashavujwe n’urupfu rw’umuhanzi Sfiso Ncwane
Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2016
Perezida Jacob Zuma uyobora igihugu cy’Afrika y’epfo, yatangaje ko ababajwe bikomeye n’urupfu rw’umuhanzi Sfiso Ncwane wafashije benshi mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana.
Sfiso Ncwane w’imyaka 37 y’amavuko, yitabye Imana azize indwara y’impyiko yari amaranye igihe ayivuza. Kuwa mbere tariki ya 5 Ukuboza uyu mwaka, mu masaha y’igitondo nibwo byamenyekanye ko umuhanzi Sfiso yitabye Imana aguye mu bitaro bya Fourways Life hospital biherereye mu mujyi wa Johannesburg.
Uyu muhanzi (…)

Uyu muhanzi yajyanywe muri ibyo bitaro ku Cyumweru tariki 4 Ukuboza 2016 isaa moya z’ijoro.Sipho Makhabane wavuze mu izina ry’umuryango w’umuhanzi Sfiso yemeje aya amakuru y’uko Sfiso Ncwane yitabye Imana. Abaganga bakurikiranga uyu muhanzi ndetse n’umugore we, Ayanda Ncwane nabo bemeje ko uyu muhanzi yashizemo umwuka.
Ikinyamakuru Citizen cyavuze ko mu babajwe n’urupfu rw’uyu muhanzi harimo na Perezida wa Afrika y’Epfo,Jacob Zuma. Yavuze ko urupfu rwa Sfiso Ncwane rubasigiye icyuho kinini mu gihugu. Yanavuze ko indirimbo z’uyu muhanzi zafashije benshi kuva yatangira gukora muzika.
Ati "Yari umwe mu bahanzi beza ba Gospel igihugu cyari gifite, adusize akiri muto. Tubabajwe cyane n’urupfu rwe, aruhukire mu mahoro.
Nyakwigendera Sfiso Ncwane azwi cyane mu ndirimbo nka ’Phakama Nkosi yeZulu’, ’Kulungile Baba’ ndetse na Kulungile Baba. Yari amaze kwegukana ibihembo bitandukanye muri Afrika y’Epfo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *