skol

Peter wo muri P-Square atinya ubukene kurusha urupfu

Yanditswe: Thursday 04, Dec 2025

featured-image

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Peter Okoye wamamaye nka Mr P, yavuze ko atinya ubukene kurusha urupfu kubera ubuzima yaciyemo akiri muto.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangaza makuru bikore ku muyoboro wa YouTube cyitwa Nancy Isime Show, Mr P yavuze ko atababazwa cyangwa ngo atunye urupfu, ahubwo yikanga kuba umukene.
Uyu muhanzi avuga ko ikimutera gutinya ubukene kuri urwo rwego ari ubuzima bwa gikene yakuriyemo mu muryango avukamo kandi ko kuva ubwo yihaye intego y’uko atazakena.
Ubwo yari abajijwe ikimutera ubwoba iyo atekereje urupfu uyu muhanzi avuga ko nta narimwe ajya arutinya ahubwo afite ikindi atinya cyane.
Yagize ati: “Ntawankangisha urupfu sindutinya. Ikintu cyonyine kinkanga mu buzima ni ubukene, no kubaho ntafite amikoro.”
Akomeza agaragaza ko mu buzima bwe akiri muto babayeho mu bukene bikamutera kubutinya no gufata umwanzuro w’uko atagomba kuzakena.
Yakomeje agira ati: “Twabaga mu gipangu mu tuzu tw’inyuma njyewe, ababyeyi n’abandi bose tuvukana, muri make twari umuryango w’abahungu batandatu n’abakobwa babiri, tuba mu nzu y’icyumba kimwe. Nabwo aho ababyeyi bararaga n’uruganiriro byatandukanywaga n’irido (Rideau).
Igihe cyaje kugera nyir’inzu agugurisha icyo kibanza, turimo turamusaba igihe ngo dushake aho kwimukira, ntiyakiduha ahubwo yohereza imashini itangira gusenya inzu tukiyirimo byarambabaje kuva ubwo nta kintu ntinya nk’ubukene kandi niyemeje gukora uko nshoboye sinzakene.”
Uyu muhanzi avuga ko impamvu urupfu atarutinya ari uko iyo wapfuye nta zindi nshingano uba utegerejweho ariko kandi iyo ukennye inshingano ntizibibona uba ugomba kuzikora akavuga ko ashingiye ku rugero rw’ibyababayeho icyo gihe iyo baba bafite amafaranga bitari kubasaba kwinginga nyirinzu.
Peter Okoye ni umwe mu basore babiri b’impanga bari bagize itsinda ry’umuziki ryakunzwe ryitwaga P-Square ( Pater na Paul) baza gutandukana bwa mbere mu 2016, baje kongera gusubirana mu 2021, icyakora baza gutandukana nanone, kuri iyi nshuro bikaba bikigoranye ko bakwiyunga nubwo abatandukanye mu nshuti zabo bakomeje kubijyamo.
Kuri ubu aba basore bombi bakomeje gukora umuziki ku giti cye aho umwe yitwa Mr P, ariwe Peter, mu gihe mugenzi we Paul akoresha izina rya Rudeboy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa