skol
Fortebet

Phil Peter aravugwaho gufungisha umunyamakuru mugenzi we bahoze bakorana

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 18 July 2022

Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda mu gisate cy’Imyidagaduro wamenyekanye nka Phil Peter aravugwaho ggufungisha mugenzi we Iradukunda Moses bahoze bakorana ku Isibo Tv.


Iradukunda Moses wari umaze iminsi akora kuri imwe muri Televiziyo zo mu Rwanda mu biganiro by’imyidagaduro, yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Isibo TV mu kiganiro The Choice Lice yakoranaga n’abarimo Phil Peter na M. Irene.

Amaze amezi atanu asezeye kuri Isibo TV ariko ntihari hamenyekanye icyatumye asezera, bikaba byamenyekanye ko gifitanye isano n’iri fungwa rye.

Uwitwa Big Man ukora ibiganiro kuri YouTube, uvuga ko asanzwe ari inshuti ya Moses, mu kiganiro yagiranye YouTube Channel izwi nka JB Rwanda, yavuze ko uyu mugenzi we yatawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 14 Nyakanga 2022, akurikiranyweho ubujura bwa Camera ebyiri n’ibindi bikoresho bijyana na zo.

Uyu munyamakuru avuga ko mugenzi we ubwo yakoraga ku Isibo TV yari asanzwe ari n’umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho, aho yahaye camera umukozi ufata amashusho akaza kuzibwa ategewe mu nzira n’abajura babanje kumukubita.

Big Man avuga ko iyo camera yari isanzwe ari iya Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter wakoranaga na Moses, bigatuma batajya imbizi.

Uyu Big Man avuga ko byatumye Moses afata icyemezo cyo gusezera, ati “Ariko asezera ari uko na bwo yari agiye kumufungisha bigapfa, ku nshuro ya kabiri noneho birabaye. Moses aravuga ati ‘ndakorana n’umuntu ugiye kumfungisha? Ahita asezera.”

Avuga ko Phil Peter yageze aho akavuga ko atagomba gukurikirana ufata amashusho [Cameraman] ahubwo ko agomba gukurikirana uwari ushinzwe gucunga ibikoresho ari we Moses.

Uyu Moses nubwo yasezeye kuri Isibo TV ngo yakomeje guhamagazwa n’inzego zishinzwe iperereza kugira ngo agire ibyo abazwa kuri ubwo bujura bwa camera.

Uyu Big Man uzi amakuru y’ifungwa rya Moses avuga ko nyuma yuko atawe muri yombi ku wa Kane, uwo ufata amashusho [Cameraman] na we yamusanzemo bombi bakaba bafungiye kuri station ya RIB ya Kicukiro ndetse ko ku wa Gatanu tariki 15 bitabye ubugenzacyaha ngo babazwe.

Avuga ko izo camera zikibwa, Phil Peter yishyuzaga Miliyoni 4 Frw ariko ubu akaba ari kwishyuza Miliyoni 7,5 Frw.

Akomeza avuga ko mbere Phil Peter yaregaga uyu Moses mu izina rye ariko ubu yifashishije komanyi ye isanzwe ifite na YouTube Channel izwi nka The Choice Live kugira ngo ikirego cye kigire uburemere.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nana ahishuye ikintu yakundiye umukunzi we n’igihe bazakorera...

Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Nana muri Filime y’uruhererekane yitwa City...
9 August 2022 0

Davis D ahishuye ko uretse gukorera ibitaramo i Burayi yahaboneye n’inkumi...

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima y abenshi hano mu Rwanda ndetse no hanze...
9 August 2022 0

Umukobwa warize mu gitaramo cya The Ben yifuza kumuhobera avuze byinshi...

Umuhoza Hadidja wagaragaye yarize cyane avuga ko yifuza guhobera The Ben...
9 August 2022 1

Kanye West yabitse Pete Davidson ari muzima byongera kumuteranya na Kim...

Umuraperi Kanye West wahoze ari umugabo wa Kim Kardashian banabyaranye...
9 August 2022 0

Kizz Daniel wari watawe muri yombi na Polisi yo muri Tanzania arasaba kuza...

Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria wamenyekanye nka Kizz Daniel nyuma yo...
9 August 2022 0

Juno nawe yemeje ko abahanzi barambiwe agasuzuguro k’abigize abakomisiyoneri...

Umuhanzi Juno Kizigenza yunze murya Knny Sol yikoma abo yise abakomisioneri...
8 August 2022 0