skol
fortebet

Umunyamakuru Phil Peter yokejwe Igitutu nyuma yo Gufungwa azira ibyo yashinjaga abandi

Yanditswe: Tuesday 30, Mar 2021

Sponsored Ad

Umunyamakuru ndetse akaba n’Umuhanzi utarabigize Umwuga Nizeyimana Philbert wamenyekanye cyane ku izina rya Phil Peter,kuri uyu wa 30 Werurwe 2021 yeretswe itangazamakuru yatawe muri yombi nkumwe mubatubahirije amabwiriza yo gukumira i kwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

Sponsored Ad


Philbert Umunyamakuru wa Isibo tv

Kuwa 26 Mutarama 2021 ubwo umujyi wa Kigali wari muri gahunda ya guma murugo, ni nayo taliki ikipe y’igihugu Amavubi yesuraga iya Togo mumikino yanyuma ya CHAN yaberaga muri Cameroon, abanyarwanda bararanye ibyishimo kubera uwo mutsindo maze bamwe birabarenga birara mu mihanda bishimira itsinzi nyamara birengagije ko bitari byemewe gusohoka mu ngo zabo kubera ingamba zo kwirinda icyorezo zari zakajijwe cyane.

Polisi y’urwanda icyo gihe yabaye nkitanga imbabazi rusange, kuko ntawigeze amanyekana mubagaragaye mu mashusho atandukanye yatamutse kumbuga nkoranyambaga ko yaba yatawe muri yombi cyangwa ngo acibwe amande!

Kumunsi wakurikiyeho, Umunyamakuru Philbert Ukorera Isibo tv yagiye kurukuta rwe rwa Twitter yandika ubutumwa asa nuhamagarira polisi y’igihugu guta muri yombi abanyarwanda bagaragaye bishimira insinzi barenze kumabwirizwa, ndetse ko "Njye mbifata nki Imyigaragambyo"

yagize ati"Njyewe nkeneye kumva ko, Umuvugizi wa polisi atubwira ko bafashe abantu bishe Amabwiriza yo kwirinda kuko ibi nabyo nge mbifata nki imyigaragambyo!"

Ubutumwa Phil Peter yashyize kuri twitter bugakurura impaka!

Yakomeje avuga ko nubwo habayeho kutubahiriza amabwiriza ariko "Amavubi byo yadukuye mu Isoni"

Ni igitekerezo cye cyakuruye impaka ndende, bamwe bamwita umugambanyi abandi andi mazina atari meza ndetse nibindi bitandukanye.
Gusa nyuma yamasaha make, uyu musore yahise asiba icyo gitekerezo yari yanditse kuri konti ye ya twitter ahita yandika ikindi agira ati" Nge sintinya amagambo"

Ubwo uyu musore byatangazwaga ko yatawe muri yombi kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga byumwihariko Twitter, bamwibukije ko akebo yashakaga ku gereramo abandi nawe yakageramo, cyangwa icyo wifuriza abandi nawe wagisanga imbere ibizwi mu ndimi z’amahanga nka ’KARMA

Phil Peter na Irene Mulindahabi bombi batawe muri yombi

Uwitwa Aissa Cyiza yagize ati"Wagirango kuri iyi mihanda iyo umuntu avuze ngo nyabuna muhane abishe amabwiriza niwe uba uri next Ntabyo mvuze nzabivumba"

Uwiyise Nonese Nkubeshye yagize ati"Uyu mubona hano ntabwo ari @philpeter250
musanzwe muziubuse policy yamufata oya oya oya cyakoza mpa nguhe yubahwee
"
Uwitwa Impitoyable yagize ati"Well....sinishimira ibibi ku bandi ariko Bwana @philpeter250 koma musosi bro....baguce amande utahe"

Uwitwa Uncle we yagize ati"Phil peter calling for the arrest of Rwandans who celebrated the Amavubi win for breaching the covid 19 measures, Later on today he was arrested for the same case. karma never miss the address."

Philbert Umunyamakuru Ukunzwe nabatari bacye mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa