skol
fortebet

Phiona ntiyatinye kwerura ko urukundo rwe na Mico aribo babipanze kugira ngo bavugwe cyane

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Phiona Mbabazi wamamaye ubwo yari mu irushanwa rya Tusker Project, yavuze ko nta rukundo yigeze agirana n’umuhanzi Mico The Best nk’uko byakunze kuvugwa, ngo ni umupangu bakoze kugira ngo bakomeze kuvugwa mu itangazamakuru.
Uyu mukobwa atangaje ibi nyuma y’igihe kinini bizwi ko Phiona na Mico bari mu rukundo. Mu mwaka wa 2016 yari inkuru ishyushye mu binyamakuru aho byavugwaga ko aba bombi bakundana urukundo ruganisha ku kubana nk’umugabo n’umugore.
Mico yakunze kumvikana mu (...)

Mico yakunze kumvikana mu itanagzamakuru avuga ariko ntiyerure ko yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa.Phiona yahungiraga kure uwashaka kumubaza ibyerekeye urukundo rwe na Phiona.

Mu kiganiro na KT Radio, Phiona yavuze ko ari ibyapanzwe kugirango bakomeze kuvugwa cyane. Ibi yabigarutseho ubwo yari abajijwe niba nta mukunzi afite cyangwa se niba akiri mu rukundo na Mico The Best.

Agira ati “Reka noneho mbivuge, nta rukundo rwigeze ruba hagati yanjye na Mico, twabikoze dushaka hit. Ni hit rwose twashakaga kandi twarayibonye. Phiona nibwo yari akiva muri Tusker ataramenyekana, ariko nyuma yahoo ahantu hose wabaga wumva ngo Phiona, Phiona. Rero ni Hit twashakaga.”

Yungamo ati “Hari ifoto yanjye na Mico mwigeze mubona? Hari ubwo mwigeze mumbonana na Mico?”

Uyu mukobwa ukunze kugaragara ari mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa atandukanye ntiyatinye kwerura ko ari imwe mu iturufu ikoreshwa n’abasitari kugira ngo bavugwe cyane.

Yanenze abakora ibyo ariko nyuma y’aho ntibavuze ukuri kugira ngo abafana babo basobanukirwe.

Mbabazi Phiona yasoje avuga ko yitegura gushyira hanze indirimbo ebyiri yirinze gutangaza amazina, akaba azaziririmba bwa mbere mu iserukiramuco rya Kigali Up rigiye kuba tariki 19 na 20 Kanama 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa