skol
fortebet

Pilote Mbabazi yasezeranye imbere y’amategeko n’umucuranzi wa Beauty For Ashes-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 10, Sep 2017

Sponsored Ad

Esther Mbabazi, umunyarwandakazi wa mbere wabashije kuba umupilote w’indege z’ubucuruzi akanabigeraho akiri umwana muto, yatangaje kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 ko yamaze gusezerana imbere y’Amategeko n’umukunzi we bamaranye igihe mu rukundo.
Mbabazi Esther w’imyaka 27 ni umuvandimwe wa Nyampinga Kwizera Peace Ndaruhutse, yari amaze imyaka itatu akundana n’umucuranzi Olivier Habiyaremye[unazwi nka Olivier Rule] wo mu itsinda Beauty For Ashes.
Olivier Rule aheruka kwambika Mbabazi (...)

Olivier Rule aheruka kwambika Mbabazi Esther impeta y’urukundo[fiançailles].

Mbabazi yahamije ko yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we.

Mbabazi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ibyishimo yatewe no gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukunzi we Olivier Habiyaremye, aba bombi baranitegura umuhango ukomeye wo gusaba no gukwa nyuma bakazasezerana imbere y’Imana n’abantu.

Mu butumwa bw’icyongereza, Mbabazi yashimangiye ko we n’umugabo Yunzemo bazatandukanywa n’urupfu. Yahishuye ko ibirori by’ubukwe bwabo bizabera ku mucanga w’ikiyaga yirinze gutangaza

Hari amakuru avuga ko ubukwe bw’aba bombi buzabera mu karere ka Rubavu ku kiyaga cya Kivu. Esther Mbabazi n’umukunzi we Olivier Habiyaremye wo muri Beauty For Ashes bazarushinga tariki 16 Nzeri 2017.

Esther Mbabazi yabwiye ‘YEGO’ Olivier Habiyaremye nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakundana bisanzwe. Icyo gihe Olivier yanditse kuri Instagram anashyira hanze ifoto amwambika impeta.

Esther yambitswe impeta ari kumwe n’abavandimwe be bacye cyane ko Kwizera Peace na Nyina bari mu irushanwa rya Miss Naïades , mu museso wo kuwa 13 Ugushyingo yatwaye indege ya RwandAir yavuye i Kigali ijya i Dubai, ni narwo rugendo rwa mbere yakoze nka pilote yambaye impeta y’urukundo.

Mbabazi Esther w’imyaka 28 ni umuvandimwe wa Nyampinga Kwizera Peace Ndaruhutse. Ni mwene David Ndaruhutse washinze Itorero rya Eglise Vivante mu Rwanda no mu Burundi. Avuka mu muryango ugizwe n’abantu basenga cyane, mu bana batanu avukana na bo, ni umwe muri babiri bize ibyo gutwara indege n’ubumenyi mu by’isanzure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa