skol
fortebet

Platini P yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Interpol muri Nigeria yizezwa umutekano

Yanditswe: Wednesday 13, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Platini P yatangiye imikoranire mishya na Polisi Mpuzamahanga yo muri Nigeria biyemeza kumufasha mu bijyanye n’umutekano mu gihe cyose ari muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Nemeye Platini umaze iminsi muri Nigeria aho ari kumenyekanisha ibihangano bye, yahuye n’Umuyobozi wungirije wa Interpol muri iki gihugu, AIG. Garba Umar.

Nyuma yo gusinya amasezerano n’ikigo cya One Percent International Management, akanashyira hanze amashusho y’indirimbo yise Shumuleta, Platini P ari kuzenguruka ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria kugira ngo bamenye umuziki we.

Yahereye mu Mujyi wa Lagos ubu arabarizwa muri Abuja.

Abinyujije kuri Instagram Platini P yagize ati:” Umutekano bwa mbere ejo hashize nagize amahirwe adasanzwe yo guhabwa icyangombwa kivuye muri Interpol. Muvandimwe Clement Ishimwe umwambaro urinda amasasu ntukiri ngombwa (Bulletproof), igihembo kizaherecyezwa kuva Lagos kugera muri Kigali mu biganza byiza.”

Ubu Platini P ari muri Abuja nyuma yo kunyura mu bitangazamakuru bitandukanye bya Lagos biteganijwe ko azagaruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru akazasubira muri Nigeria mu mpera z’Ugushyingo.


Aho azaba yitabiriye ibihembo ari mu babihataniye bya AFRIMA ari kandi mubazaririmba mu itangwa ryabyo kandi nkuko ahora yumvikana akaba afite icyizere cyo kuzegukana icyiciro arimo nkuko kandi yongeye kubicamo amarenga abwira Clement Ishimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa