skol

Platini p yavuze ikintu gitangaje uyu mwaka wa 2021 umusigiye ndetse nicyamubabaje kurusha ibindi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 22 December 2021

Umuhanzi Nemeye Platini P uzwi ku izina rya Platini P , yahishuye ko umwaka wa 2021 ari umwaka wagenze neza kuri we kuko ugiye gusiga umuziki we awugeje ku rwego rurenze urwo yari yateganyije.


Ibi Platini P yabitangarije Isimbi dukesha iyi nkuru ,avuga ko umwaka wa 2021 awurangije kuri we hari ibyamuhiriye ,ndetse hari n’ibitaragenze neza n’ibyamubabaje muri rusange.

Avuga ko ikintu cyamubabaje ari urupfu rw’umuraperi Tuyishimire Joshua [ Jay Polly] witabye Imana tariki ya 2 Nzeri 2021, avuga ko ari ikintu kitazapfa kwibagirana.

Ati “Ni urupfu rwa Jay Polly, ni cyo kintu numva bizagorana kwibagirwa uyu mwaka udusigiye.”

Avuga ko muri ursange umwaka wamugendekeye neza, by’umwihariko avuga ko habayemo n’ikintu yita ko kidasanzwe aho yabashije kwambutsa umuziki we akawushyira ku rundi rwego.

Ati “Byagenze neza, biri hejuru y’ibyo nari narateganyije ariko navuga ko uyu mwaka ari uwo kwishimira pe, gusa icy’ingenzi kinini kirimo kidasanzwe ni uburyo nagerageje kwambutsa ibintu byanjyeho gato, ntibiragera ku rwego nifuza ariko nabashije kubona uburyo bwo kwambutsa muzika yanjye.”

Uyu muhanzi muri uyu mwaka wa 2021 muri Kanama nibwo yasinyanye amasezerano na Sosiyete yo muri Nigeria yitwa ‘One Percent International’ izwi mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi aho izajya imufasha na we kumenyekanisha ibihangano bye.

Platini yagize amahirwe yo guhatana mu bihembo bya ‘AFRIMA’ nubwo nta gihembo yabonye. Indirimbo ye ’Atansiyo’ yahatanaga mu cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’, abifashijwemo kandi na ‘One Percent International’ yabashije gutaramira abitabiriye ibi bihembo.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abategura irushanwa rya Mr Rwanda batangaje ko Super Manager ari mu basore...

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ryo gutora umuhungu...
21 January 2022 0

Ibyamamare birimo Meddy batangije igikorwa cyo gukusanya miliyoni 6 zo...

Abiganjemo ibyamamare nyarwanda nka Meddy, Kamichi, Patycope, Ella n’abandi...
21 January 2022 0

Sky2 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we[AMAFOTO]

Umuraperi Sky2 wamamaye cyane kumvugo nka wabagahe, nizindi zitandukanye...
20 January 2022 0

Ihere ijisho amafoto ya Mushiki wa Mutsinzi Ange uri guhatanira ikamba...

Umukobwa witwa Liliane Ugirwabo akaba na mushiki w’umukunnyi Mutsinzi Ange...
20 January 2022 0

Ubuzima bwa Miss Ingabire Grace nyuma y’isubikwa rya Miss World...

Nyuma y’isubikwa ry’irushanwa rya Miss World 2021 ku munota wa nyuma hirindwa...
20 January 2022 0

Kenya: Umu Dj yiyahuriye muri studio za Capital FM

Icyamamare mu kuvanga umuziki Dj Alex wakoraga kuri Capital FM yo muri...
20 January 2022 0